00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abasaga 400 bamaze imyaka 8 batarishyurwa ingurane z’imitungo yabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Abaturage basaga 400 bo mu Karere ka Gakenke baratabaza nyuma y’imyaka umunani ishize batarahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na Radio Rwanda, bayibwiye ko babayeho nabi kuko batarahabwa ingurane zabo kandi aho bakuraga amaramuko haranyujijwe imiyoboro.

Bavuze ko byatangiye mu 2014 ubwo imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gace ka Cyabingo, Busengo, Janja na Muzo yatangiraga. Nyuma ngo haje kwiyongeraho umurimo wo gukora umuyoboro w’amashanyarazi muri Cyabingo, Busengo no muri Kivuruga.

Umwe yagize ati “ Kuva mu 2014 kugeza uyu munsi ingurane ntazo twabonye ahubwo bahora badusiragiza badusaba amafotokopi y’irangamuntu, icyangombwa cy’ubutaka n’agatabo ka banki.”

Undi yagize ati “ Twafunguje banki dutanze amafaranga agera ku bihumbi 12 Frw, kugeza uyu munsi dutegereje iyo ngurane ntayo twari twabona. Mu by’ukuri ishyamba ryanjye bararitemye aribwo nkimara kurigura kandi nari nagurishije inka yanjye ngo njye mbona aho ntema igiti cyo kubaka ariko kugeza ubu nta ngurane nabonye.”

Meya w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yavuze ko bari gukorana n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kugira ngo abaturage bishyurwe.

ATI “Muri iyi minsi bari bohereje abandi bantu ngo bongere barebe ko ibyo babaruye ari byo, ubwo rero muri iyi minsi hari miliyoni eshatu bishyuye ku buryo hasigayemo miliyoni 42 Frw bagomba kwishyura abaturage.”

Yakomeje avuga ko akarere ka Gakenke amafaranga kagombaga kwishyura abaturage ko kamaze kuyabishyura, anashimangira ko bagiye gukomeza kubikurikirana kugira ngo aba baturage bahabwe amafaranga y’ingurane z’ibyabo.

Abaturage 443 nibo biteganyijwe ko REG igomba kwishyura miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiro by'akarere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .