Gahunda ya ‘Zigama utsinde’ ya AB Bank yasojwe habikijwe agera kuri miliyoni 100 Frw

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Gahunda ya AB Bank yiswe‘Zigama utsinde’ yari imaze ukwezi n’igice, yasojwe abanyamahirwe 12 batomboye telefoni zigezweho, abandi begukana ibihembo bitandukanye.

Ubuyobozi bwa AB Bank bwatangaje ko mu gufasha abakiliya bayo gusoza umwaka badafite ibibazo by’amafaranga bwatekereje kuri iyi gahunda yo kubasaba gufunguza konti zo kuzigama ariko bakazibikuzaho kabiri mu kwezi kugira ngo bazasoze umwaka neza.

Ni gahunda yitabiriwe n’abagera ku 2000 bazigamye agera kuri miliyoni ijana, ikintu ubuyobozi bwa AB Bank buvuga ko ari icyo kwishimira kuko mu mpera z’umwaka abantu bakoresha amafaranga menshi ariko iyo bizigamiye bibagirira akamaro.

Umuyobozi w’Ishami rya AB Bank muri Nyarugenge, Uwamariya Claudette,yavuze ko ari gahunda yatangijwe mu cyumweru cyahariwe kuzigama, hagamijwe gufasha abakiliya gukomereza kuzigama mu mpera z’umwaka.

Ati "Abantu barayitabiriye cyane kuko abagera ku 2000 bazigamye agera kuri miliyoni 100. Umuntu yagombaga guhera ku bihumbi 15 agakomeza.”

Yakomeje akangurira abantu kugira umuco wo kuzigama kuko nubwo bigora bibyara ikintu gikomeye. Uwamariya yavuze ko gushyiraho igikorwa cyo gutombora ibihembo ku bitabiriye iyo gahunda ari mu buryo bwo kubatera umwete ngo bakomeze kwitabira n’izindi serivisi iyi banki ibafitiye.

Nyiraneza Virginie yavuze ko igikorwa cyagenze neza; ati “ Nkanjye mfite abana bazajya kwiga mu kwa mbere, gufunguza iyi konti byaramfashishe kuko maze kugezaho agera mu bihumbi 200 kandi nzakomeza njye nshyiraho ku buryo bizanyorohera, gutombora byari amahirwe ariko icyo banki yadukoreye naragishimye.”

AB Bank irateganya indi gahunda yo kwizigama izasozwa umunyamahirwe yegukanye moto nk’igihembo nyamukuru n’ibindi byinshi.

AB Bank Rwanda yatangiye imirimo yayo mu 2014, ifite amashami atanu arimo ane ari mu mujyi wa Kigali, n’irindi riri mu mujyi wa Musanze.

Abatomboye ibihembo bitandukanye bafashe ifoto rusange
Abaturage bari benshi bakurikiye uko igikorwa cyo gutsindira ibihembo kigenda
Havuguziga Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge
Ndindiyimana Marcellin watsindiye igikombe avuga ko yishimiye ko yizigamiye
Umuyobozi w'Ishami rya AB Bank muri Nyarugenge, Uwamariya Claudette aganira n'itangazamakuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza