Gahunda ya Youth Connekt yahawe igihembo cy’ibihumbi 200 $ cyitiriwe Igikomangoma Talal

Yanditswe na Habimana James
Kuya 11 Ukwakira 2019 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Gahunda ya Youth Connekt yahawe igihembo cyatanzwe n’Ikigega cyo mu Kigobe cy’Abarabu gishinzwe iterambere (Arab Gulf Programme for Development -AGFUND), gifite agaciro kangana amadolari ya Amerika ibihumbi 200.

Iki gihembo cyatangiwe mu muhango wabaye tariki 9 Ukwakira 2019 witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina.

Abayobozi b’iki kigega basobanuye ko gahunda ya Youth Connekt yatoranyijwe nk’umushinga w’indashyikirwa washyizwe mu bikorwa na Leta binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko mu Rwanda.

Akanama k’iki kigega kahawe inshingano zo guhitamo umushinga wahize indi, karimo n’igikomangoma cya Arabia Saoudite Abdul Aziz Bin Talal Bin Abdul Aziz ndetse n’Umwamikazi wa Espagne, Sofia.

Aba bashimye gahunda ya Youth Connekt ndetse basobanura ko guhitamo Youth Connekt nk’umushinga w’indashyikirwa byakoranywe ubushishozi.

Youth Connekt yashimwe cyane ko ifasha urubyiruko kwihangira imirimo ndetse no kugira uruhare rugaragara mu nzego zifata ibyemezo.

Bashimangiye ko idafitiye akamaro u Rwanda gusa ahubwo ko igafitiye n’ibindi bihugu bya Afurika byayitangije iwabo.

Iki gihembo cyashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina.

Ambasaderi Rwakazina yashimiye ubuyobozi bw’ikigega AGFUND kuba barahisemo gahunda ya Youth Connekt, aboneraho umwanya wo gusobanurira imbaga yari yitabiriye uyu muhango amavu n’amavuko y’iyi gahunda ndetse n’umusaruro imaze kugeza ku mugabane wa Afurika no ku Rwanda by’umwihariko.

Ati “Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2012 mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko rutandukanye rwo mu gihugu, rukaganira ku bibazo birwugarije rukanishakamo ibisubizo rufatanije n’abayobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange.”

Ati “Kuva gahunda ya Youth Connekt yatangira ku bufasha n’ubuvugizi Perezida Kagame, urubyiruko rw’Abanyarwanda rurenga miliyoni enye rumaze kuyungukiramo binyuze muri gahunda zayo zitandukanye, Youth Connekt kandi yagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu hafashwa urubyiruko kwihangira imirimo, kugira gahunda za Leta izarwo harimo na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.”

Rwakazina yagaragaje ko Youth Connekt imaze kwaguka mu buryo bugaragara kuko kugeza ubu ibihugu 11 byatangiye kuyishyira mu bikorwa ndetse ifatwa nk’icyitegererezo mu guha urubyiruko ubushobozi.

Yanavuze ko iki gihembo kizafasha Leta kwagura gahunda ya Youth Connekt no kwihutisha zimwe mu zindi gahunda ziyishamikiyeho.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina, niwe washyikirijwe iki gihembo
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina, aganira n'Umwamikazi wa Espagne uri mu batanze iki gihembo
U Rwanda rwashimiwe kuba rwaratangije igikorwa cya Youth Connekt
Igikomangoma cya Arabia Saoudite cyashimye intambwe y’u Rwanda mu guteza imbere urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza