Gahunda y’ijwi ry’umurwayi ikomeje gusobanurira abagana ibitaro n’amavuriro uburenganzira bwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukwakira 2019 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Inzego z’Ibanze ikomeje gusobanurira abaturage gahunda y’Ijwi ry’Umurwayi, yatangije muri Nzeli umwaka ushize igafungurwa ku mugaragaro mu ntangiriro za Nzeli uyu mwaka.

Ibiganiro byatanzwe nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli wabereye ku bitaro bya Muhima mu karere ka Nyarugenge byagarutse cyane ku gusobanura iyi gahunda, n’uruhare rwayo mu gushimangira uburenganzira bw’abagana amavuriro mu Rwanda ndetse n’uruhare rwabo mu guhabwa serivisi zibanogeye.

Byibanze kandi ku kugaragaza uko umurwayi yakirwa guhera yinjiye mu bitaro kugeza abisohotsemo, uko abarwayi bakirwa hakurikijwe uko barembye bityo urembye cyane akabasha kwitabwaho mbere y’abashobora kwihangana ndetse n’uko abarwayi bakoresha ubwisungane mu kwivuza n’imbogamizi zikunze kugaragaramo n’izindi serivisi zinyuranye zihabwa abagana amavuriro mu Rwanda.

Mu kiganiro na Dr Pascal Nkubito uyobora ibitaro bya Muhima, yatangaje ko ibiganiro byari bigamije gusobanurira abaturage uburenganzira bafite iyo bagannye ibitaro bya Muhima, cyangwa n’andi mavuriro ayo ariyo yose mu Rwanda.

Ati “Gusobanurira umurwayi ibimukorerwa ni kimwe mu byo afiteho uburenganzira. Kumwumva no kunoza serivisi tumuha ni zimwe mu nshingano zacu z’ibanze. Ni muri urwo rwego tugomba gusobanura mu buryo bwimbitse impinduka ziba zabaye mu bitaro kugira ngo abatugana badashoberwa mu gihe babonye bakorewe ibitandukanye n’ibyari bisanzweho.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko igice cy’ikiganiro ibitaro bya Muhima byagiranye n’Abaturage cyibanze ku gusobanura uburyo bw’ikoranabuhanga busigaye bukoreshwa mu kwakira no kubika amakuru y’abagana ibi bitaro.

Iyi gahunda ikorwa mu gihugu cyose. Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yayitabiraga ku Kigo Nderabuzima cya Ngeruka mu karere ka Bugesera ku wa 05 Nzeli 2019 yasobanuye ko ari gahunda igamije guha agaciro ibitekerezo by’abarwayi, intego nyamukuru yayo ikaba ari uko abarwayi bagira uruhare mu kunoza ireme rya serivisi, bahabwa ku nzego zose z’ubuvuzi.

Icyo gihe kandi Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye abakora umwuga w’ubuvuzi kujya baha agaciro ibyo abarwayi bifuza kandi biri mu burenganzira bwabo. Yanaboneyeho gusobanura bimwe mu bidakwiye umuvuzi mu gihe ari hamwe n’umurwayi waje amugana.

Yagize ati “Ntibikwiye kubona umuganga witaba telefoni kandi afite umurwayi yakiriye ndetse akenshi akavugiraho ibidafite aho bihuriye na serivisi agomba gutanga.”

Yasabye kandi abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza 100% kuko abagana amavuriro batabufite batuma bagenzi babo bahabwa serivise mbi kuko amavuriro aba atabashije kugura ibikoresho bihagije kubera igihombo giterwa n’abo bivuza badafite ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri Gashumba yasobanuye kandi ko n’abavuzi baba bakeneye kubwirwa neza kuko bakora akazi katoroshye, asaba abagana amavuriro kugira ikinyabupfura no kubahiriza amategeko yo mu ivuriro nk’amasaha yo gusurwa n’ibindi.

Hashize imyaka irenga 20 Minisiteri y’Ubuzima ishyiraho ingamba zinyuranye zigamije kunoza servisi z’ubuvuzi, ariko haracyari ibigomba kwitabwaho kugira ngo iyi ntambwe ihinduke umuco mu nzego zose z’ubuzima mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje ko kudaha agaciro ibitekerezo by’umurwayi bituma hatabaho ihanahanabutumwa hagati ye n’ushinzwe kumuvura bityo akaba yanahabwa serivisi atishimiye.

Ibi rero nibyo byatumye Minisiteri y’Ubuzima yihutisha gutangiza iyi gahunda kugira ngo umurwayi ajye ahabwa serivisi zimubereye ku nzego zose z’ubuzima kandi anabigizemo uruhare.

Gahunda ijwi ry'abarwayi ikomeje gutuma abajya kwivuza bamenya uburenganzira bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza