Gahongayire agiye gutangirira i Kabuga ibitaramo bizavamo inkunga yo gufasha

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Gicurasi 2018 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, yateguye urugendo rw’ibitaramo bizajya bivamo inkunga yo gufasha abatishoboye, azatangirira i Kabuga mu cyo yatumiyemo abandi baramyi bakomeye mu Rwanda.

Ibi bitaramo byiswe ‘Ineza Tour’ yavuze ko bifite intego yo gushyigikira ibikorwa byo gufasha bisanzwe bikorwa binyuze mu muryango ‘Ineza Foundation,’ by’umwihariko yifuje ko nk’abaramyi bataba abo kuririmba gusa ahubwo bagira n’uruhare mu gufata iya mbere bafasha abababaye nk’igikorwa Imana ikunda.

Gahongayire muri iki gitaramo cya mbere kizabera muri Eglise Vivante y’i Kabuga kuri iki Cyumweru, tariki 27 Gicurasi 2018, yatumiye abandi baramyi barimo Eddie Mico, Serge Iyamuremye, Billy Jake, Camarade, Janvier Kayitana, MD na Babou.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Gahongayire yavuze ko ibindi bitaramo bizakurikira nabyo bizagenda bitangazwa mu gihe kiri imbere ashimangira ko iki kizarangwa n’umwihariko wo kuramya Imana no kuyiha ishimwe ku neza yagiriye abari ku Isi ariko bakayikoresha mu gufasha.

Yagize ati “Tugiye kujya kwamamaza ineza y’Imana kandi tugira abo tuyigirira. Ikitujyanye ni ukwamamaza ineza y’Imana, icya mbere ni uko imitima y’abantu ikira, indirimbo turirimba ntabwo zigomba kubaho zitagira impinduka zizana, tugomba kwamamaza ineza y’Imana ariko na none iyo ‘gospel’ dukora tukayishyira no mu bikorwa.”

Yongeyeho ati “Ni byiza ko habaho umuntu umwe, babiri cyangwa batatu bagurirwa ubwisungane mu kwivuza. Hari abo ‘Ineza Foundation’ imaze imyaka ine ifasha na bo bazabasha kuza kugira ngo babone uburyo na bo biga gufasha abandi. Mu by’ukuri ni igikorwa cy’urukundo cyane cyane.”

Yavuze ko igitaramo kizatangira saa cyenda ariko abantu bakazatangira kwinjira mbere. Azaba ari kumwe n’abagize umuryango ‘Ineza Foundation,’ hazakorwa igisa n’ubusabane mu kwerekana urukundo hagati y’abantu.

Gahongayire yaherukaga gukora igitaramo cye bwite mu mpera z’umwaka usize ubwo yamurikaga album yise ‘New Woman’ yashimangiye ko ari umugore mushya. Iyo ya karindwi, yayikurikije izindi yakoze mu myaka yatambutse harimo ’Nzahora Mbibuka’, ’Umukiza wanjye ariho’, ’Amen’, ’Reka nkuvuge imyato’, ’Namani’, ’Sinarota Nkuvako’.

Gahongayire agiye gukora urugendo rw'ibitaramo bigamije gufasha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza