00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaël Faye yahishuye ibyiyumviro bye ku Rwanda n’umurage azaha abana be kuri rwo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kanama 2021 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyarwanda Gaël Faye yahishuye ukuntu kuba yarakuriye mu buhungiro byamugizeho ingaruka ndetsen’uko ari gutoza abana be kwiyumva muri iki gihugu.

Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Le Quotidien, aho yagaragaje ukuntu yakuze atazi igihugu cye kubera ko yabaga mu buhungiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba aribwo aza kureba uko igihugu kimeze.

Ati “Ntabwo nari nzi u Rwanda, igihugu kivukamo mama wanjye, cy’umuryango wanjye wabaye impunzi. Natangiye kujya ngisura nyuma ya Jenoside. Iki gihugu cyagize ibibazo imyaka myinshi. Twari dufite impungenge niba kizongera kuba igihugu. Ariko cyahindutse byihuse[…] amateka yacyo arihariye. Abishe n’abahigwaga bize kubana. Ibi bituma haba inkuru zidasanzwe ku bantu bahasuye bikabagora kubyiyumvisha. Byatumye numva neza ukuntu kongera gusabana kw’abantu byari bigoye.”

Uyu muhanzi avuga ko igisekuru cy’abana benshi b’ubu barimo n’abakobwa be gifite imyumvire y’uko mu Rwanda nta moko akihaba ahubwo abahatuye bose ari Abanyarwanda.

Ati “Igisekuru cy’abana banjye bafite igitekerezo cy’uko nta moko akiba mu Rwanda, hari gusa Abanyarwanda. Buri mwaka mu bihe byo kwibuka guhera muri Mata, biba byanditse mu gihugu hose ngo ‘Jenoside yakorewe abatutsi’ noneho abana bakambaza bati abatutsi ni bande? Turi mu isi y’impinduka zihoraho. Dukeneye amaso y’abahanzi yo gukora kuri iki kintu kuko kirihariye ku isi yose.”

Yakomeje avuga ko ikintu ashaka ko abana be bazajya bamenyera ku Rwanda ari ukuntu rwamaze kwiyubaka no gutera imbere.

Ati “Umugore wanjye ni umu- métis w’Umufaransa n’Umunyarwanda. Abana banjye nabo ni uko. Ni abana b’ababyeyi b’imvange. Ntabwo nshaka ko u Rwanda ruba igihugu babona mu ndorererwamo ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ntabwo nshaka bazajya bakivuga bagahigima cyangwa bakitsa imitima, nshaka ko nacyo kizaba igihugu cyabo nk’u Bufaransa. Nyine hari amateka akomeye, ariko hari n’ibindi.”

Uyu muhanzi yashimye abitanze ngo u Rwanda rubohorwe bakanahagarika Jenoside.

Ati “Uyu munsi nshimira igisekuru cy’ababyeyi bacu, cya mama wanjye. Dushobora kurera abana bacu tubabwira tuti ubwo nari nari umwana igihugu cyacu cyari icy’inzozi zo kubona kimeze nk’uko kiri uyu munsi. Ba marume , ba nyogosenge na ba mama wacu bafashe imbunda bajya kurwanira gufata igihugu batari bazi. Abo bose bari barakuriye mu buhunzi. Aho babwirwaga ko ntacyo bari cyo, nta gihugu bagira.”

Gaël Faye ni umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa, mu kuririmba, kwandika ibitabo no mu ruganda rwa sinema.

Yavukiye mu Rwanda arererwa i Bujumbura mu Burundi, yerekeje i Paris afite imyaka 13, nyuma aza gutura mu Rwanda nyuma yo kurushinga.

Gaël Faye yamenyakanye mu ndirimbo zakunzwe i Burayi zirimo iyitwa "Je pars," "Ma femme," "Petit Pays," "Pili Pili" n’izindi.

Uyu muhanzi ni n’umwanditsi w’ibitabo. Niwe wanditse agatabo gato (novel) kakomotseho filime ‘Petit Pays’ kahesheje Gaël Faye ibihembo birenze bitanu birimo bine yahawe mu 2016 n’ikindi kimwe yahawe mu 2017.

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.

Reba Petit Pays, indirimbo y’uyu muhanzi igaruka ku buzima bwe

Gaël Faye aheruka mu Rwanda mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .