Gabriel yavuye muri Amerika ajya i Huye kureba aho ikawa yahogoje amahanga ikomoka

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Kanama 2016 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Chait Gabriel, usanzwe acuruza ikawa akanayishoramo imari, avuga ko yahoraga yifuza kuza mu Rwanda kwimenyera neza inkomoko ya Kawa yitwa ‘Huye Mountain Coffee’, yahogoje amahanga.

Gabriel ufite Kompanyi yitwa “Stumptown Coffee Roasters”, avuga ko amaze imyaka irenge 10 acuruza ikawa zituruka mu bihugu bitandukanye ku isi, ariko ngo yaje gutungurwa n’ukuntu Kawa ikomoka mu Rwanda ikunzwe muri Amerika bityo yifuza kuzaza kuyisura no kureba uburyo itunganywa.

Akigera mu karere ka Huye tariki ya 10 Kanama 2016, mu Murenge wa wa Mbazi, aho bakunda kwita i Sovu; Gabriel yasuye imirima y’ikawa ihinze ku musozi wa Huye ufite ubutumburuke bwa metero zigera ku 2400, ahagaragara n’ibindi byiza bitatse u Rwanda, birimo urutare rwa Nyirankoko, aho amateka avugwa ko Umwami Kigeri I Mukobanya yatsindiye umwami w’u Burundi wari warigabije u Rwanda.

Nyuma yo kwerekwa uko ikawa ihingwa kugeza yeze, yasuye n’uruganda ruyitunganya, akomereza aho bayisogongerera ngo bumve icyanga cyayo.

Yagize ati “Hashize imyaka irenga 10 ncuruza kawa ya Huye Mountain coffee ndangura mu Rwanda, bitewe n’uburyo iwacu bayikunda ari benshi kandi nanjye irandyohera cyane, byatumye nifuza kuza kureba aho ikomoka ndetse nkareba n’uburyo bayitunganya mbere yo kuyitwoherereza. Ni ku nshuro ya Mbere ngeze mu Rwanda, rero navuga ko nagize inzozi none nkaba nzikabije”.

Nk’uko Gabriel yakomeje abisobanura ngo kugeza ubu uruganda Huye Mountain Coffee rukorera mu Karere ka Huye ruboherereza toni za kawa zigera kuri 36 ku mwaka, ariko zikaba ziba nkeya ugereranyije n’abakiriya bo muri Amerika bayifuza.

Yavuze ko yaje no kuganira n’ubuyobozi bw’uruganda ndetse n’abahinzi b’ikawa, ngo barebere hamwe uko bakongera umusaruro.

Ati “Ikawa ndangura hano mu Rwanda ndayicuruza kandi noherereza n’abandi bacuruzi dukorana bo muri Leta enye zimwe muzigize Amerika. Iyo urebye toni 36 twohererezwa ku mwaka usanga zikiri nkeya ugereranyije n’abakiriya dufite”.

Umuyobozi wa Huye Mountain Coffee, David Rubanzangabo avuga ko binyuze mu gukorana n’abahinzi ndetse no kubahugura bizeye ko umusaruro w’ikawa uzagenda wiyongera.

Rubanzangabo ati “Icya mbere twitaho ni ugukomeza kubungabunga ubwiza bw’ikawa yacu ndetse n’uburyohe kugira ngo ikomeze gukundwa ku isi hose, ikijyanye no kongera umusaruro ukaba mwinshi cyo kizajya kigendana n’uburyo dukorana n’abahinzi no kubahugura bakongera umusaruro uva ku giti, ndetse natwe tukongera ibikorwaremezo bidufasha gutunganya iyo kawa”.

Usibye muri Amerika Rubanzangabo yavuze ko ibindi bihugu boherezamo ikawa ihingwa mu misozi ya Huye, harimo u Bwongereza, Autriche, u Buyapani aho buri kimwe cyoherezwamo toni 10 ku mwaka, naho izindi zirenga 18 zigasigara zicururizwa mu Rwanda.

Gabriel na mugenzi we basobanurirwa byinshi ku ikawa ihingwa i Huye
Gabriel yasobanuriwe amateka y'urutare rwa Nyirankoko
Yaboneyeho kuyisogongera
Gabriel yavuze ko ikawa ya Huye ifite impumuro idasanzwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza