Gabon: Jean Ping wahoze ayobora AU, yatangiye kubyina intsinzi mu matora ya Perezida

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Kanama 2016 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hashize umunsi umwe muri Gabon habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho mu bakandida bahabwa amahirwe, harimo Ali Bongo Ondimba usanzwe ayobora iki gihugu ndetse na Jean Ping wanatangiye kubyina intsinzi mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa.

Abaturage bagera ku 628,000, ni bo babashije gutora Umukuru w’Igihugu uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere.

BBC iravuga ko abaturage bose batuye muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika, bategerezanyije amatsiko menshi ibiri buve mu majwi ari kubarurwa, biteganyijwe ko bizatangazwa mu masaha 48 ari imbere.

Nubwo ibyavuye mu matora bitarashyirwa ahagaragara, umukandida Jean Ping wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Gabon ndetse akaba yari anakuriye Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuva mu 2008-2012, yatangaje ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ari kumwe n’abarwanashyaka be, Jean Ping yagize ati “Niteze ko Perezida ucyuye igihe ari bumpamagare kugira ngo anshimire.”

Si abo ku ruhande rwa Jean Ping batangiye kubyina intsinzi gusa kuko n’abo ku ruhande rwa Perezida Ali Bongo na bo bari kwemeza ko ari bo begukanye amatora. Perezida Bongo we yavuze ko ‘atuje ategereje ibiri buve mu matora’.

Indorerezi zaturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’izo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, zatangaje ko amatora yabaye mu bwisanzure no mu mucyo uretse utubazo duke turimo kuba amatora yaratangiye atinze hafi kuri kimwe cya kabiri cy’ibiro by’itora byari hirya no hino mu gihugu.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, nyuma gato y’amatora impande zombi zashinjanyaga kwiba amajwi nkuko bikunda kugenda bigaragara muri buri matora y’Umukuru w’Igihugu muri Gabon kuva mu 1990.

Mu matora y’uyu mwaka, Perezida Ali Bongo yari umwe bakandida 10 bahatanira intebe y’Umukuru w’Igihugu cya Gabon.

Ali Bongo Ondimba, yagiye ku butegetsi mu 2009 asimbuye umubyeyi we Omar Bongo wari umaze kwitaba Imana. Mu matora aherutse mu 2009, Perezida Ali Bongo yari yatsinze n’amajwi 42%.

Jean Ping yatangaje ko ariwe watsinze amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza