FPR Inkotanyi yakuye abakandida-depite 10 ku rutonde

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR Inkotanyi wakuye ku rutonde abakandida-depite 10, rusigaraho 70 gusa ku rwari rwemejwe burundu.

Ku mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2018, ubwo komisiyo yatangazaga amajwi y’abatsinze, yanatangaje impinduka ku rutonde rw’abakandida –depite ba FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo ndetse n’urwa Green Party.

Prof. Mbanda yagize ati “FPR muri iyi weekend ibisabwe na ba nyir’ubwite, havuyemo abakandida 10, bava muri 80 hasigara 70.”

Ku rutonde rwa Green Party ho, yatangaje ko havuyeho umukandida umwe witwa Tuyishime Jean Déogratias, hasigara 32.

Yasobanuye ko urutonde ntakuka rw’abakandida rwemezwa na komisiyo mbere y’amatora, biba bivuze ko nta mushya uzarujyaho ariko ushaka kuruvaho abyemererwa.

Prof. Mbanda ati “Amabaruwa twandikiwe n’imitwe ya politiki yari aherekejwe n’amabaruwa y’abari abakandida bavuga ko batagikurikiranye iyo myanya.”

Urutonde rw’abakandida umutwe wa politiki utanga ni narwo rukurikizwa muri manda y’imyaka itanu, hagenwa usimbura umudepite uwuturukamo wava mu Nteko ku mpamvu zitandukanye.

Ihinduka ry’uru rutonde ryatumye hari abantu ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru, bagenderaga ku rwariho 80 rwa FPR Inkotanyi, n’imyanya 40 yatsindiye, bakemeza ko umubare w’abagore biyongereye mu Nteko.

Ku rutonde rwa mbere, hariho abagore 24 muri 40 ba mbere ariko ururiho abakandida 70, mu batsindiye imyanya harimo 19.

Aba bagore 19 ba FPR basanga babiri ba PSD; babiri ba PL; umwe wa PS Imberakuri; umwe mu bahagarariye urubyiruko na 24 bahagarariye abagore, bakaba bose hamwe abagore 49, bingana na 61.25%.

Muri abo bavuyemo harimo Uwamariya Marie Claire, Kabasinga Chantal, Muhongerwa Christine, Yankurije Marie Françoise, Uwizeyimana Dinah na Akimpaye Christine.

Hataratangazwa izo mpinduka, byagaragaraga ko abagore ari 54 kuri 80, byatumaga hemezwa ko ubwiganze bwabo mu Nteko bwavuye kuri 63, 7% muri manda ishize, bukagera kuri 67.5%.

Mu badepite 80 bagize Inteko, abagabo bazaba ari 31.

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe, FPR Inkotanyi yaje ku isonga n’amajwi 74%, biyihesha ubwiganze mu Nteko bw’intebe 40.

Green Party na PS Imberakuri, buri ryose ryabonye 5%, yayahaye kwinjira bwa mbere mu Nteko, bafite abadepite babiri, babiri.

PL yabonye imyanya ine, PSD ibona imyanya itanu.

Uwatsindiye kuzahagararira abafite ubumuga ni Mussolini Eugene; urubyiruko ruzahagararirwa na Kamanzi Erneste na Maniriho Clarisse.

Indi nkuru wasoma:Abagore 24 batorewe kuzahagararira bagenzi babo mu Nteko Ishinga Amategeko

Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda (Hagati) yabwiye itangazamakuru ko hari abakandida-depite ba FPR Inkotanyi bavuye ku rutonde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza