00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FLN yigambye igitero cyagabwe mu Bweyeye kikagwamo abarwanyi bayo babiri

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Iterabwoba wa FLN wigambye ko ari wo wagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2021, cyaje kurangira Ingabo z’u Rwanda zisubije inyuma abarwanyi bawo ndetse babiri muri bo bakahasiga ubuzima.

Iki gitero cyagabwe ahagana saa 21h15, ubwo abarwanyi bari hagati y’icumi na 15 b’Umutwe wa FLN bambukaga Umugezi wa Ruhwa baturutse mu Ishyamba rya Kibira baguye mu gico cy’Abasirikare ba RDF, habanza kubaho kurasana ariko abasirikare b’u Rwanda babasubizayo.

Itangazo rya RDF rivuga ko hashingiwe ku bimenyetso simusiga birimo intwaro n’ibikoresho nk’imyambaro by’Igisirikare cy’u Burundi byafatiwe mu Karere ka Rusizi aho igitero cyagabwe, abakigabye ari abarwanyi ba FLN bari baturutse hakurya mu Burundi.

Ryagiraga riti “Abarwanyi b’umwanzi bahise basubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi ariko, Umutwe CNRD Ubwiyunge kuri ubu wamaze kwihuza na FLN, wasohoye itangazo rivuga ko abarwanyi bawo bagabye ibitero bibiri ku butaka bw’u Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa CNRD Ubwiyunge, Sous Lieutenant Irambona Steven Tamboula, rivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bateye Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Bweyeye.

Sous Lieutenant Irambona yahakanye kandi ko aba barwanyi ashinzwe kuvugira batigeze baturuka mu Burundi ahubwo ngo basanzwe bari ku butaka bw’u Rwanda.

Si ubwa mbere u Burundi buba icyanzu cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko guhera mu 2018, inyeshyamba za FLN ariho zagiye zitera ziturutse mu bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda.

Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi hagaragara ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu. Hari kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandazi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe abasirikari b’u Burundi.

Iki gikoresho bigaragara ko ari icy'Ingabo z'u Burundi
Amandazi n'inzoga biri mu byafatiwe aho abarwanyi ba FLN banyuze
Nyuma yo kuraswa aba barwayi bataye ibintu bari bitwaje bitandukanye birimo amandazi n’imiti
Iyi mbunda iri mu byo aba barwanyi basize inyuma ubwo basubiraga i Burundi
Aho imirwano yabereye haracyagaragara ibitoryi by'amasasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .