Flash FM yahembye abayikurikira batsindiye ibihembo binyuranye mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Abakurikira ibiganiro by’imikino kuri Radio Flash FM, bagiye bavuga uko amakipe atsindana mu gikombe cy’Isi bikaba byo, kuri uyu wa Kabiri bashyikirijwe ibihembo bitandukanye batsindiye birimo amafaranga, matora, amapasi n’ibindi.

Radio Flash FM, imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya, yashyizeho tombola z’ubwoko butandukanye, aho abantu bahamagaraga cyangwa bakandika ku mbuga nkoranyambaga zayo bagaragaza uko umukino runaka urangira.

Nyuma y’umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye ku cyicaro cya Flash FM ku Kimihurura, Theo Barasa, ushinzwe ibiganiro kuri iyi radio, yatangarije IGIHE ko ibihembo byatanzwe ari mu bigamije gukomeza kwifatanya n’abakunzi bayo kandi ari gahunda izakomeza.

Yagize ati “Flash FM murabizi ko ifite umwihariko wo kuba ariyo yatangiye bwa mbere kogeza imipira yo hanze ndetse n’ubu ibiganiro by’imikino bikaba bigikunzwe cyane mu gihugu. Tugerageza gushaka ibintu bitandukanye byatuma abadukurikira bahora bumva ko tubari hafi, akaba ari muri urwo rwego mu gikombe cy’Isi twashyizeho ibi bihembo”.

Karinda Cyprien umwe mu batsindiye matora, yatangaje ko byamushimishije cyane kuba gukurikira radio yiyumvira amakuru y’imikino bisanzwe, bimuhesheje no gutsindira igihembo asaba n’abandi kujya bashyira urushinge kuri Flash FM ku mirongo yayo ariyo; 89.2, 90.4 na 95.7.

Yagize ati “Nari nsanzwe numva Flash FM, noneho nza kumva bavuga ibijyanye na tombola mu gikombe cy’Isi, ndahamaraga bambaza ibibazo bitandukanye ndabisubiza nyuma barampamagara bambwira ko natsinze. Nanishimiye guhura n’abanyamakuru ba Flash FM nka Mahoro Nasri na William Kadu nari nsanzwe nkunda ariko ntarababona.”

Muri rusange abahembwe ni 45 bakaba barahawe ibikoresho bitandukanye birimo matora, amapasi, utumashini dushyushya amazi (keto), dekoderi, amafaranga n’ibindi bitewe n’ibyari byagenwe ku munsi bageragerejeho amahirwe.

Abakurikira Flash Fm batsindiye ibihembo birimo matola mu gihe cy'igikombe cy'Isi

Yishimiye guhembwa na Flash Fm kuko yavuze uko imikino y'igikombe cy'Isi igenda
Abatomboye bahawe ibihembo bitandukanye
Harimo abatonboye ibihembo bitandukanye bya Skyworthy
Karinda Cyprien umwe mu batsindiye matola mu bihembo bya Flash Fm
Mu bihembo byatanzwe harimo n'amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza