00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Faustin Mbundu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 30 Kanama 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Sosiyete itanga serivisi z’Itumanaho MTN Rwanda yatangaje ko Faustin Mbundu yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya w’Inama y’Ubutegetsi yayo asimbuye Evelyn Rutagwenda wari umaze imyaka ine kuri uwo mwanya.

Mbundu ni umugabo ufite uburambe buhagije mu bijyanye n’ubucuruzi aho amaze imyaka icyenda ayoboye ikigo cya MFK Group gikora mu bijyanye n’ishoramari ritandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko ubunararibonye bwa Mbundu buzafasha ikigo ayoboye gukomeza gutera imbere.

Yagize ati “Dushimishijwe cyane no kwakira Faustin Mbundu mu Nama y’Ubutegetsi yacu, ndetse no kuba yatorewe kuyiyobora. Azanye ubunararibonye buhagije mu bijyanye n’ubucuruzi, natwe twiteguye kwakira inama ze, ndetse no kubyaza umusaruro ubunararibonye bwe. Ubunaribonye bwe mu bijyanye no kwihangira umurimo buzadufasha cyane mu gushyira mu bikorwa intego zacu mu 2025, mu rugendo rwo kwifashisha ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda.”

Ku ruhande rwa Mbundu, yavuze ko yishimiye kwinjira mu Nama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda.

Yagize ati “Nshimishijwe no kuba ninjiye mu Nama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda, mu gihe ikigo kimaze imyaka 23, ndetse cyanamaze gushyiraho intego zizagera mu 2025, zanatangiye gutanga umusaruro ushimishije.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko yiteguye gukomereza aho abamubanjirije bari bageze, ikintu yahuriyeho n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, na we washimiye umurava n’umuhate waranze ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi bucyuye igihe.

Mbundu afite Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, ndetse akaba yaragize uruhare mu guhanga ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi mu bijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ubukerarugendo, uburezi, ubujyanama mu bucuruzi, imikino n’ibindi bitandukanye.

Faustin Mbundu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .