Kwamamaza

Fatuma Ndangiza azayobora indorerezi za AU mu matora yo muri Seychelles

Yanditswe kuya 3-09-2016 saa 17:13' na Ezechiel Mbananabo


Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Dr. Nkosazana Dlamini Zuma yemeje itsinda ry’indorerezi rigizwe n’abagore gusa ngo bazajye gukurikirana uko amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Seychelles azagenda.

Ni amatora ateganyijwe tariki ya 8 kugera ku ya 10 Nzeli 2016 muri Seychelles.

Iri tsinda ryemejwe tariki ya 30 Kanama uyu mwaka nk’uko bigaragara mu itangaza rya AU, rizaba riyobowe n’Umunyarwanda Ambasaderi Fatuma Ndangiza usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Dr Dlamini Zuma yavuze ko ashimishijwe no kohereza indorerezi z’abagore gusa mu butumwa bwo gukurikirana amatora bwa AU (AUEOM) kuko biri mu murongo wo kuzirikana umwaka wa Afurika w’Uburenganzira bwa muntu hibandwa by’umwiharika ku burenganzira bw’abagore.

Intego nyamukuru y’izi ndorerezi ni ugutanga amakuru y’ukuri kandi atabogamye no kugenzura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Seychelles, harimo kandi kureba ubwitabire ayo matora azakorwamo bijyanye n’akarere ndetse n’umugabane. Zizanareba kandi niba amabwiriza mpuzamahanga y’amatora agendeye kuri demokarasi yubahirijwe.

Abazajya muri ubwo butumwa bazanatanga inama ku migendekere myiza mu bikorwa by’amatora y’ahazaza mu gihugu hashingiwe ku byo indorerezi muri rusange zizaba zabonye.

Abagize iri tsinda bazoherezwa muri iki gihugu kuva tariki ya 1 kugera ku ya 15 Nzeli 2016.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB)
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Dr. Nkosazana Dlamini Zuma

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved