Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bwa RRA buherutse kumenyesha abacuruzi bose ndetse n’abandi bantu bose bagura ibintu bitandukanye ko bakwiye kugira umuco wo gusaba fagitire za EBM kugira ngo batazisanga basorera inyungu zirenze izo binjije.
Nk’uko RRA ibitangaza, ’EBM Kuri Bose’ ni umushinga ugamije gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko rigena uburyo bw’isoresha rivuga ko abakora ubucuruzi bose basabwa gutanga fagitire za EBM, mu gihe ubundi wasangaga gutanga inyemezabwishyu zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (EBM) byarakoreshwaga n’abiyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro, TVA, gusa.
Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, aherutse kuvuga ko abacuruzi batazakoresha EBM, imenyekanishamusoro ryabo ku nyungu z’umwaka wa 2021 rizafatwa nk’irituzuye, kuko ibyatunze umwuga bitazakurwa mu nyungu zisoreshwa bityo bikaba byabateza igihombo.
Yagize ati “Twatangije iyi gahunda ya EBM kuri Bose, igamije gukangurira abacuruzi bose barimo abato, abaciriritse ndetse n’abanini gukoresha EBM cyane cyane ko ubu itangwa ku buntu kandi akaba ari ’software’. Amahugurwa yo gukoresha iri koranabuhanga nayo atangirwa ubuntu bityo rero turifuza ko abasora bumva inshingano zabo hakiri kare ku buryo igihe cy’imenyekanishamusoro ku nyungu za 2021, bazaba bafite inyemezabuguzi za EBM, bityo ibyasohotse (depense) bagize bikurwe mu nyungu basorera.”
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko iyi gahunda yo kuba hazemerwa gusa inyemezabuguzi zatanzwe na EBM yamenyeshejwe abacuruzi mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira, bityo bakaba bashobora kuzuza izo nshingano zigenwa n’itegeko rigena uburyo bw’isoresha.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kandi cyemeza ko ntawe bizagora kubona inyemezabuguzi yatanzwe na EBM, kuko buri mucuruzi wese asabwa gutanga inyemezabuguzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya EBM yaba yanditse ku musoro ku nyungu cyangwa atawanditseho.
RRA ivuga ko umucuruzi ushaka ubu buryo bw’ikoranabuhanga azana mudasobwa ye ku biro bya RRA akayishyirirwamo ku buntu, cyangwa akayisaba anyuze ku rubuga ebm2.rra.gov.rw kugirango ashyirirwe iri koranabuhanga muri mudasobwa ye atiriwe ava aho ari.
Kuva gahunda ya ’EBM kuri Bose’ yatangizwa muri uyu mwaka wa 2021, imaze guhabwa abasora bagera ku 2,400 bari mu cyiciro cy’abatumiza n’abohereza ibicuruzwa hanze. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kigaragaza kandi ko abasora banditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) bagera ku 31,768 mu gihe abakoresha ikoranabuhanga rya EBM barenga 26,000.
Ingingo ya 17 y’itegeko No. 026/2019 rigena uburyo bw’isoresha ivuga ko umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’ubuyobozi bw’imisoro ari yo EBM. Naho ingingo ya 18 ivuga ku nshingano z’ukoresha ubwo buryo, harimo ko agomba kugira no gutanga inyemezabuguzi ikoreshejwe ikoranabuhanga ryabugenewe ku muntu wese uguze hatitawe ku kuba ayisabye cyangwa atayisabye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!