00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yahagaritse ibyo koherereza Burkina Faso murumuna wa Blaise Compaoré

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Kanama 2021 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwahagaritse umwanzuro wo kohereza muri Burkina Faso, François Compaoré murumuna wa Blaise Compaoré wahoze ayobora icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro. François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Norbert Zongo wishwe mu 1998, bigakekwa ko ubutegetsi bwa mukuru we bubifitemo uruhare.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Bufaransa uwo mugabo yahungiyemo, bwari bwemeje kumwohereza akaburanishirizwa muri Burkina Faso.

Urukiko mu Bufaransa rwari rwemeje ko François Compaoré yoherezwa muri Burkina Faso nkuko iteka ryasinywe mu 2020 na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe ryari ryabigennye.

François Compaoré yarwanyije uwo mwanzuro avuga ko ashobora kugirirwa nabi yoherejwe muri Burkina Faso, ikindi akaba yarasabwe ku mpamvu za Politiki.

Norbert Zongo yari umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru L’Indépendant. Yishwe tariki 13 Ukuboza 1998 ubwo yari ari gukora icukumbura ku rupfu rw’uwari umushoferi wa François Compaoré.

François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw'umunyamakuru Nobert Zongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .