00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yahembye abanyamahirwe bakoresha neza ikarita zayo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Equity Bank Rwanda Plc yashyikirije abakiliya bayo ibihembo batsindiye mu bukangurambaga irimo bugamije gushishikariza abayigana gukoresha ikarita baka serivisi za banki.

Ni umuhango wabereye ku Ishami ryayo i Remera. Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye birimo imashini ishyushya ibiryo izwi nka ‘four à micro-ondes’, imashini imesa imyenda na frigo.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Jean Claude Gaga, yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga Equity Bank Rwanda yiyemeje gukora umwaka wose bugamije gukangurira abayigana kumenya aho Isi igeze bakimakaza ikoranabuhanga batirinda icyorezo gusa ahubwo banarinda umutekano w’amafaranga yabo no kugendana n’icyerekezo igihugu cyihaye cyo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Wasangaga umuntu afunguje konti tukamuha ikarita ariko agakomeza kuza ku ishami kuhashakira serivisi, cyangwa ugasanga ajya kubikuza kuri ATM agatwara amafaranga mu ntoki agiye guhaha.”

Yavuze ko ibyo bidakwiye kuko ikarita iba igomba kumufasha kudatakaza igihe n’amafaranga asura amashami ya banki. Ikindi ishobora kwifashishwa uyifite yishyura serivisi cyangwa ibindi ahashye kandi nta kiguzi cyiyongereye ku yo agomba kwishyura.

Mu mezi asaga atatu ashize ubwo bukangurambaga butangijwe, Gaga yemeje ko umusaruro wigaragaza. Yavuze ko mu byumweru bibiri bya mbere bya Kanama Equity Bank Rwanda “yatanze amakarita akubye inshuro ebyiri ayatangwaga mu kwezi”.

Yavuze ko icyifuzo ari uko abagana iyo banki bose bakoresha ikoranabuhanga, kandi ko impinduka zigaragara mu myumvire bijyane n’uko abariyoboka biyongera.

Sarambwe Bruce watsindiye frigo yagaragazaga akanyamuneza ku maso nyuma yo kuyishyikirizwa ataramara igihe kinini afunguje konti muri Equity Bank.

Yagize ati “Nkoresha ikarita nishyura cyangwa mbikuza amafaranga. Kubera umwanya w’abantu ugenda uba mutoya, kuza kuri banki buri gihe ugasanga ugiye gutonda imirongo biravunanye. Ni byiza ko umuntu yakoresha ikarita kugira ngo igihe cye agikoreshe neza.”

Dusabejambo Clementine watsindiye imashini imesa imyenda na Robert watsindiye imashini yifashishwa bashyushya ibiryo, bavuze ko bishimiye cyane guhabwa ibihembo byiyongera kuri serivisi nziza kandi zitekanye baba babonye binyuze mu ikoreshwa ry’ikarita ya Banki ya Equity. Bahuriza ku kuba umutekano w’amafaranga yabo wariyongereye, impagarara zo kuyatwara bakeka ko bayibwa nazo zikavaho.

Ubu bukangurambaga bwatangiye muri Kamena 2021 bukaba buzageza muri Kamena 2022. Mu ntangiriro zabwo ntibyagenze neza nk’uko babyifuzaga kuko bashakaga kujya batanga nibura ibihembo ku banyamahirwe buri kwezi, ariko habaho imbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Nyuma yo kubitanga ku nshuro ya mbere, Gaga yasobanuye ko hatazajya hatangwa ibikoresho nk’ibyo gusa, ahubwo ibihembo bizajya bitangwa bijyanye n’ibihe abantu barimo.

Ati “Hari ukwezi tuzatanga za televiziyo, hari ubwo tuzatanga ibikoresho by’ishuri bitewe n’ibihe turimo, hari abo tuzaha kujya kurara mu mahoteli runaka ugatembera n’abawe. Twagiye tubavanga kugira ngo ntitugahore dutanga bimwe.”

Equity Bank ikorera mu Rwanda kuva mu 2011. Imaze kugira amashami 15 n’aba-agents 2.800 hirya no hino mu gihugu, ATM 21 n’abacuruzi bafite imashini zo kwishyura (POS) 1.220 bafasha abakeneye serivisi zayo.

Ni ishami ry’Ikigo cy’Ishoramari, Equity Group Holdings, gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kikagira n’andi mashami mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda.

Robert ni we watsindiye imashini yifashishwa mu gushyushya ibiryo
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Jean Claude Gaga, ashyikiriza Sarambwe Bruce frigo yatsindiye
Ibihembo byatanzwe birimo frigo, imashini yifashishwa bashyushya ibiryo n'imashini imesa imyenda
Miss Hirwa Honorine uzwi nka Igisabo na Benimana Ramadhan umenyerewe muri Sinema Nyarwanda ni bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa kuko bakorana na Equity Bank Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .