00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ellen DeGeneres Campus igiye gutahwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Ellen DeGeneres wubatse izina mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu kiganiro The Ellen DeGeneres Show akora, yatangaje ko mu ntangiriro za 2022, ikigo gikora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima ari kubaka i Musanze kizatahwa ku mugaragaro.

Yabitangarije mu kiganiro cye ku wa Kane. Yari yatumiye Umuyobozi Mukuru akaba na Perezida wa Dian Fossey Gorilla Fund, Dr Sara Stoinski.

Ellen aheruka mu Rwanda mu 2018. Dr Stoinski wari umutumirwa mu kiganiro cye cyabaye ku wa Kane, niwe wamuhaye amakuru yaho imirimo igeze, avuga ko muri uyu mwaka iki kigo kizaba cyuzuye hanyuma kikazatahwa ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda muri Gashyantare umwaka utaha.

Ati “Intego yacu ni uko tuzacyimukiramo mu mpera z’uyu mwaka ariko kikazafungurwa ku mugabararo hamwe na Guverinoma y’u Rwanda muri Gashyantare.”

Muri iki kiganiro herekaniwemo amashusho agaragaza aho imirimo yo kubaka iki kigo igeze, hasobanurwa ibice bikigize harimo inzu zizajya zicumbikira abanyeshuri bari mu bushakashatsi, laboratoire n’ibindi.

Kimwe mu bintu Dr Stoinski yavuze ko bishimishije ni umubare w’abantu bahawe akazi n’imirimo yo kubaka iki kigo aho nibura buri munsi baba barenga 1500.

Ati “Buri wese uzajya uza muri iki kigo, azagira amahirwe yo kwiga byinshi ku ngagi no ku bidukikije kandi yumve atewe ishema no gukora ibirenzeho mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.”

Abagera kuri 25% by’abari mu mirimo yo kubaka iki kigo, ni abagore ndetse 30% by’abari mu buyobozi bw’abakurikirana umunsi ku wundi imirimo yacyo nabo ni abagore.

Iki kigo kizuzura gitwaye miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika.

Iki kigo kizafungurwa mu Karere ka Musanze mu Kinigi muri Gashyantare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .