EJVM yageze aho Ingabo z’u Rwanda zakozanyirijeho n’iza RDC

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 10:07
Yasuwe :
1 2

Ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) zageze mu gace Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarasaniyemo n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku 13 Gashyantare 2018.

RDF yagaragaje ko FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu gace kazwi nka Mutara, mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze.

Nyuma y’inama yahuje RDF na EJVM ku wa 15 Gashyantare 2018 hagasabwa ko hakorwa iperereza, kuri uyu wa Gatanu Ingabo za EJVM zageze mu gace k’ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda kagabweho igitero.

RDF yerekanye ko ibirindiro byayo muri ako gace gaherereye muri kilometero 1.5 uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo, byari bihari kuva mu myaka itanu ishize.

Ubwo Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen Eugene Nkubito, yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ibyo birindiro byahashyizwe mu gucunga umupaka kubera abarwanyi ba FDLR baba muri RDC.

RDF ityegereje raporo ya EJVM izerekana icyateye FARDC kuvogera ubutaka bw’u Rwanda.

Itsinda rya EJVM mu iperereza ku kurasana hagati ya RDF n'Ingabo za RDC zinjiye ku butaka bw'u Rwanda
Ibikoresho byasanzwe ahabereye imirwano

Indi nkururu wasoma : RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’Ingabo za RDC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza