00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Eidil-Ad’ha” igiye gusanga Abayisilamu bamwe muri Guma mu Rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya Kabiri, Abayisilamu bo mu Rwanda bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eidil-Ad’ha, umwe mu ikomeye muri iri dini, bari mu bihe bitoroshye kubera Covid-19 birimo na Guma mu Rugo kuko iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021.

Eidil-Ad’ha ni umunsi wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya uyu munsi ugiye kwizihizwa mu bihe bikomeye bya Covid-19 kuko umwaka ushize wizihijwe ku wa 31 Nyakanga 2020 na bwo igihugu gihanganye n’iki cyorezo.

Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo rivuga ko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 azaba ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu kuwizihiza.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa habaho isengesho nyuma yaryo inshuti n’abavandimwe zigahurira ku meza, zigasangira cyane cyane hitawe ku batishoboye n’abakene bitabaye ngombwa ko ari abo muri Islam gusa.

Kuri iyi nshuro ubwo busabane bwari busanzwe birasa n’aho butazabaho kubera ibihe bigoye igihugu kirimo aho abantu basabwa kwirinda guhurira hamwe ari benshi mu kwirinda kwandura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .