00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yatanze miliyoni 5 Frw zo kwita ku bana barererwa muri ‘Centre Inshuti Zacu’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi, Ecobank Rwanda Plc, yageneye inkunga ya miliyoni 5Frw Centre Inshuti Zacu irererwamo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ubwo iyi banki yizihizaga umunsi yise ‘Ecobank Day’, aho abakozi bayo bahurira mu gikorwa cyo gutanga umusanzu muri sosiyete.

Uyu mwaka Ecobank yitaye ku buzima bwo mu mutwe mu rwego rwo kuzamura uburyo iki kibazo gifatwa mu Rwanda, aho usanga indwara zo mu mutwe zititabwaho kereka igihe umuntu zamurenze mu buryo bweruye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), giheruka gutangaza ko 20,5% by’Abanyarwanda bangana na miliyoni 2.6 bagendana indwara zo mu mutwe.

Nyuma yo kubona ko ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kwitabwaho, Ecobank Rwanda Plc, yafashe umwazuro wo gusura abana baba mu kigo gihereye mu Murenge wa Gahanga (Centre Inshuti Zacu) bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo.

Umuyobozi wa Ecobank mu Rwanda, Alice Kilonzo-Zulu, yavuze ko nka banki bateguye ibikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe no kuzamura imyumvire abantu babufiteho.

Yagize ati “Twese nka Ecobank Rwanda twiyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bishobora kugira ingaruka kuri buri wese.”

“Mu Rwanda haracyari imyumvire iri hasi ku buzima bwo mu mutwe. Ni ingenzi ko tubuvugaho nta ngingimira cyangwa kumva ko bidakwiye kuvugwa.”

Yavuze ko bagiye gukoresha ‘Ecobank Day’ mu gutanga ubutumwa butandukanye burebana n’ubuzima bwo mu mutwe mu kazamura ubumenyi abantu babufiteho.

Umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu, Soeur Emertha Nyirandayizeye, yavuze ko banejejwe n’iki gikorwa kuko badasanzwe babona banki zijya mu bikorwa byo gufasha abana bafite ubumuga.

Yagize ati “Iki gikorwa ntigisanzwe kuko ni ubwa mbere tubonye inkunga ingana gutya. Ntibisanzwe byadushimishije cyane. Ecobank ni indashyikirwa, ntireba amafaranga gusa ireba n’imbabare n’abaciye bugufi.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yashimye Ecobank kuba yabashije gutera uru rugo inkunga bizakomeza kwita ku bana barererwamo.

Iyi nkunga ya Ecobank izafasha byinshi Centre Inshuti Zacu yita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo. Kugeza ubu bafite abana 25 bitaho mu buzima bwa buri munsi babamenyera ibyo bakeneye byose.

‘Ecobank Day’ ni umunsi ngarukamwaka, aho abayobozi n’abakozi b’iyi banki bahurira mu gikorwa runaka cyo gufasha sosiyete. Mu myaka itatu ishize bibanze ku ndwara zitandura, aho mu 2019 bibanze kuri kanseri, mu 2020 yari diabète mu gihe ubu hatanzwe ubutumwa buganisha ku buzima bwo mu mutwe.

Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe. Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Abakozi n'abayobozi ba Ecobank Rwanda basuye Centre Inshuti Zacu
Abana barererwa muri uru rugo ni abafite ubumuga bwo mu mutwe n'ingingo
Abakozi ba Ecobank bahuriye mu gikorwa cyo gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n'ingingo
Abakozi ba Ecobank Rwanda basobanuriwe ubuzima abana bo muri Centre Inshuti Zacu babamo
Centre Inshuti Zacu iherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro
Abana barererwa muri uru rugo ni abafite ubumuga bwo mu mutwe n'ingingo
Ecobank yatanze miliyoni eshanu zo kwita ku bana barererwa muri Centre Inshuti Zacu
Iki gikorwa cyakozwe mu kwizihiza Ecobank Day
Umuyobozi w'Umurenge wa Gahanga yashimye Ecobank Rwanda ku bw'iki gikorwa cyiza yakoze
Umuyobozi wa Ecobank Rwanda ashyikiriza inkunga bageneye iki kigo ubuyobozi bwacyo
Umuyobozi wa Ecobank mu Rwanda, Alice Kilonzo Zulu yavuze ko bashyize imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe
Umuyobozi wa 'Centre Inshuti Zacu' yashimye Ecobank Rwanda

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .