00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yashyiriyeho abakiliya bayo uburyo bwabafasha gutunga imodoka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Mu Isi y’iterambere, ingendo ni kimwe mu bintu by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ari nayo impamvu imodoka ari kimwe mu bikoresho bikenerwa cyane ku Isi, kuko mu 2020, ku Isi hari imodoka zirenga miliyari 1,2.

N’ubwo bimeze gutya ariko, gutunga imodoka si ibintu byoroshye kuko igiciro cyayo hari ubwo kitigonderwa na buri wese, ibi akaba ariyo mpamvu Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Plc, yashyizeho uburyo bworohereza abakiliya bayo gutunga imodoka binyuze mu guhabwa inguzanyo ishobora kubafasha gutunga imodoka zabo bwite.

Iyi nguzanyo ihabwa umukilya wa Ecobank uwo ariwe wese uyishaka, aho Ecobank imifasha gutunga imodoka nshyashya ndetse n’iyakoreshejwe.

Abifuza kugura imodoka nshya, Ecobank ibaha inguzanyo y’ijana ku ijana by’igiciro cy’imodoka naho ku muntu ushaka imodoka yakoreshejwe, ahabwa inguzanyo ingana na 80% by’agaciro k’iyo modoka.

Iyo ufashe inguzanyo y’imodoka nshya, ushobora kuyishyura mu gihe kitarenze imyaka itanu, mu gihe ufashe inguzanyo y’imodoka yakoreshejwe ayishyura mu gihe kitarenze imyaka ine.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Imenyeshabikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo gufasha abifuza gutunga imodoka z’inzozi zabo.

Ati “Twashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo gufasha abantu bifuza gutunga imodoka z’inzozi zabo kuzigira impamo kandi badahenzwe.”

Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Ikorera kandi muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Ecobank Rwanda yashyizeho inguzanyo zizafasha abakiliya babo kubona inguzayo zo kugura imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .