EALA yatunze agatoki ibyorezo nka Ebola mu bibangamira ukwishyira hamwe kwa EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bavuze ko indwara zandura ari inkomyi ikomeye ku kwishyira hamwe kw’ibihugu bihuriye muri EAC.

Byagarutsweho mu nama y’iminsi itatu yahurije hamwe abagize itsinda rya Komisiyo ishinzwe ibikorwa rusange muri EALA yari iteraniye mu Mujyi wa Kigali.

Abayitabiriye bafashe umwanya wo gusesengura aho ibihugu bigize uyu muryango bihagaze mu kwirinda icyorezo cya Ebola.

Kenya ni cyo gihugu rukumbi mu bigize EAC kidahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo (RDC), aho icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira.

Ikibazo cya Ebola gishishikaje cyane EALA ikibona nk’intambamyi ikomeye ku kwishyira hamwe kw’ibihugu.

RBA dukesha inkuru yatangaje ko bamwe mu badepite bagize Komisiyo ishinzwe ibikorwa rusange muri EALA bavuga ko hakenewe ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola.

Depite Oda Gasinzigwa yagaragaje ko ubwo bufatanye ari nk’uruti rw’umugongo mu kurwanya Ebola.

Yagize ati “Iki kibazo kimaze kugaragara hari ibyakozwe mu gihugu ariko hari n’ukuntu begereye ibihugu bifite ibyo bibazo kugira ngo bashyire hamwe uburyo bw’imikorere n’imikoranire, kubera ko icyo kibazo utagikemurira mu gihugu kimwe. Twifuza tukanasaba ko ibi ngibi byakomeza, ni urugero rwiza u Rwanda rwatanze twizeye ko n’ibindi bihugu nkuko byemewe muri gahunda y’imikoranire bizakurikirana bigashyira imbaraga mu gukorana kuko iyo dukoranye biroroha.’’

Dr José Nyamusore ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagaragaje ko umuco Nyarwanda ufite uruhare rukomeye mu kwirinda icyorezo cya Ebola.

Yagize ati ‘‘Dufite imigenzo yacu nk’Abanyarwanda kandi mu by’ukuri biraturinda, ntabwo turyagagura icyo ubonye cyose, oya ! Agacurama ni ko gafite iyo virusi kabana na yo ni na yo mpamvu ubutumwa duha abaturage uhuye n’inyamaswa yapfuye irinde kuyikoraho, njya mbivuga nta ebola tuzagira ni yo mpamvu tubwira abaturage muturinde iyo mwambutse.’’

Depite Aden Abdikadir uhagarariye Kenya muri EALA avuga ko hakwiye kureberwa hamwe icyatuma abaturage bagira umutuzo bityo abagenda muri ibi bihugu bakagenda nta rwikekwe .

Yagize ati “Twifuza ko abaturage bagenda muri ibi bihugu bagenda batuje, mu gihe bari nko mu bucuruzi ndetse n’ibindi bituma bagenda muri aka gace, batavuga ko bashobora guhura nikibazo icyo aricyo cyose. Kimwe muri ibyo bibazo ni Ebola nk’imwe mu ndwara z’ibyorezo kandi ikwirakwira cyane bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu. Iyo umuntu ayifite akajya mu kindi gihugu bituma ayanduza abandi, bikagira ingaruka ku gihugu avuyemo n’icyo agiyemo.”

U Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola. Uretse ubukangurambaga, Leta yashyizeho uburyo butandukanye bwo gupima iki cyorezo ku mipaka no ku kibuga cy’indege ndetse hashyizwe ho ahantu harindwi ho gukarabira intoki ku baturage binjira mu gihugu.

Ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) abantu bagera ku 3000 bakora mu bijyanye n’ubuzima barakingiwe.

Ni ku nshuro ya 10 icyorezo cya Ebola cyari kigaragaye muri RDC. Imibare iheruka yerekana ko abasaga 2000 bahitanwe nayo kuva mu mwaka ushize.

Umurwayi wa Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi.

Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri. Yandura ku muntu ukoze ku murwayi wayo adafite ubwirinzi.

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bamaze iminsi itatu bateraniye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza