EALA yatangiye gukora inyigo yo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yashyizeho Komisiyo igiye gusuzuma ibijyanye na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu karere.

Umuyobozi muri EALA ushinzwe guhuza Inteko n’abafatanyabikorwa bayo, Bobi Odiko, yavuze ko iyo Komisiyo igizwe n’abantu icyenda ihagarariwe na Judith Pareno ukomoka muri Kenya, izasura ibihugu byose biri muri EAC igahura n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Urugendo rwa mbere ikaba yarutangiriye i Kigali muri iki cyumweru.

Martin Ngoga umwe mu bagize iyo Komisiyo yatangaje ko bafite amezi atatu gusa yo kuba bagejeje raporo ku nteko rusange.

Yagize ati “Ni intambwe y’ingenzi itewe mu mirimo y’inteko ya EALA. Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya ni kimwe mu bidashobora kureberwa n’inzego zifata ibyemezo. Ni ibintu tubamo buri munsi mu karere kacu.”

Akomeza avuga ko nubwo ingengabitekerezo itaranduka, haba hari ingamba na politiki biboneye byo guhangana nayo.

Mu mirimo yabo, Abadepite ba EALA bazasuzuma ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya ryayo ku mutekano w’akarere, bite ku buryo bwo kuyirwanya, guta muri yombi abayikekwaho, bakore inyigo igaragaza uko amagambo y’urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya byarwanywa mu karere.

Bazanagaragaza uko EALA n’izindi nzego za EAC zagira imiyoborere ikumira Jenoside.

Mu Rwanda abo badepite bazasura Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane (CCM), Umuryango Ibuka n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

EALA irateganya gukoresha ibihumbi 450 by’amadolari muri iyi nyigo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza