EALA mu rugamba rwo kuvugutira umuti icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), iri mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bigamije kudanangira umushinga w’itegeko rihana bikomeye abagize uruhare mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Ejo hashize Abadepite batatu bahagarariye u Rwanda muri EALA, Valerie Nyirahabineza, Martin Ngoga na Christophe Bazivamo, bahuye n’impuguke zaturutse muri Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ububanyi n’Amahanga, iy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko ngo batange ibitekerezo byabo ku itegeko ryo kurandura burundu icuruzwa ry’abantu mu karere.

Depite Nyirahabineza, yasobanuye ko impamvu nyamukuru ituma habaho icuruzwa ry’abantu ahanini ari ibikorwa by’ubusambanyi, gushaka kubona akazi mu buryo bworoshye no gukoresha ibice by’umubiri mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “ Ibihugu bigize EAC bigirwaho ingaruka. Ni ingirakamaro kuri EAC gufatanya mu rugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu dushyiraho gahunda n’amategeko aboneye azadufasha gukorera hamwe mu buryo bumwe.”

Depite Ngoga yavuze ko uyu mushinga watangijwe n’Umudepite uhagarariye Uganda, Dora Byamukama, mu kwezi gushize ugamije guhashya iki cyaha cyambukiranya imipaka. Yavuze ko biteguye kumva ibitekerezo bya benshi ku bijyanye n’uko iryo tegeko ryashimangirwa.

Yagize ati “Nituramuka twemeje itegeko ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bizaba birenze amategeko y’ibihugu. Turagerageza kwirinda ko amategeko yacu nk’akarere yatandukana n’amategeko mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza ku Rwanda kuko ibi biganiro bibayeho mu gihe harimo kuvugururwa igitabo cy’amategeko ahana.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yavuze ko kuba ibihugu bya EAC bishaka guhuza amategeko ku icuruzwa ry’abantu bishyiraho amategeko adasanzwe ahana icyo cyaha, ubufatanye mu kukirwanya no guhana ugikekwaho.

Nkusi asanga ko ibihugu bikeneye kongera ubushobozi bwo kugenza ibyaha bihugura abagenzacyaha n’abashinjacyaha, byanashoboka hagashyirwaho urwego rwihariye rubishinzwe.

Imiterere y’umushinga w’Itegeko

Intego y’iri tegeko ni ugutanga umurongo w’amategeko uhamye wo gukumira icuruzwa ry’abantu, kuburanisha abakoze icyo cyaha no kongera ubufatanye bwo kukirwanya mu rwego rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ingingo ya 18 y’uwo mushinga w’itegeko ivuga ko mu bihugu binyamuryango, kuburanisha uwakoze icyaha cyo gucuruza abantu cyangwa ufitanye isano nacyo bigomba gukurikiza amategeko ahana icyo cyaha mu muryango.
Igika cya gatatu cyaryo harimo ingingo ivuga ko icyaha cyo gucuruza abantu mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba gihanishwa nibura guhera ku myaka 10 y’igifungo.

Ubusanzwe ingingo ya 251 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu utwara cyangwa utuma batwara abantu agamije kubahindura abacakara cyangwa kubagurishiriza kuba abacakara, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni ebyiri. Ibi bihano kandi byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana.

Mu ngingo ya 252 y’iri tegeko ho bavuga ko iyo ibyo bikorwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, bihanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi kugeza kuri miliyoni 20.

Depite Nyirahabineza na Depite Ngoga bahagarariye u Rwanda muri EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza