Kwamamaza

EALA igiye gushyira miliyoni 350 mu bushakashatsi ku ngengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 08:30' na Mukaneza M.Ange


Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yemeye gutanga ibihumbi 450 by’amadorali (miliyoni 356 z’amanyarwanda) mu bushakashatsi ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihugu bigize EAC bwari bumaze iminsi butegerejwe.

Dr Odette Nyiramilimo, Umudepite muri EALA yavuze ko agera ku bihumbi 200 by’amadorali yamaze kuboneka andi akazatangwa nyuma kugira ngo ubu bushakashatsi burangire.

Ati “Ingengo y’imari izakoreshwa muri ubu bushakashatsi ni hafi ibihumbi 450 by’amadorali, ariko kubera ko tudashobora kuyabonera rimwe, twashyize ibihumbi 200 by’amadorali mu ngengo y’imari y’uyu mwaka kugira ngo imirimo itangire.”

Yakomeje avuga ko andi ibihumbi 250 by’amadorali asigaye azatangwa mu ntangiriro za 2017.

Ubu bushakashatsi ni umwe mu myanzuro itandukanye yafashwe mu mezi atatu ashize n’Inteko ya EALA mu rwego rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Buzatangira nyuma yo gushyiraho itsinda ry’abantu umunani mu nama iteganyijwe i Arusha muri Tanzania mu mpera z’uku kwezi.

Depite Martin Ngoga, uri mu nteko ya EALA yavuze ko nubwo atari we ugena uko imirimo y’Inteko rusange izakorwa yizeye neza ko abadepite bazashyira imbaraga mu gushyiraho komite izakurikirana ubu bushakashatsi.

Yakomeje avuga ko azi neza ko Perezida w’Inteko ya EALA, Daniel Kidega yashyize ubu bushakashatsi mu bintu bigomba gukorwa mbere y’uko 2017 irangira.

Ngoga kandi yavuze ko ikindi kintu cy’ingenzi ari uko ibihugu bigize uyu muryango byumva kimwe ikibazo cy’abakoze Jenoside bari mu buhungiro.

Mu Kiganiro na The New Times, Tom Ndahiro, Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yavuze ko mu myaka 22 ishize abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa ariko abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakomeje kwidegembya mu bihugu byo mu karere n’ahandi ku isi.

Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside imaze igihe kirekire yaramunze Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ibihugu byo mu biyaga bigari bya Afurika. Igihe cyari kigeze ngo Ikigo gikomeye nka EALA kigira icyo kibikoraho.”
Yongeye ho ko nubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagakwiye kubera abandi isomo, hakiri inyandiko nyinshi kuri Internet zikomeje guhembera ingengabitekerezo yayo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu mwaka wa 2015, bwasanze abasaga 16% mu Banyarwanda bakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ubwo ngo yagabanyutse ku rugero rwa 84% mu myaka 20 ishize.

Dr Odette Nyiramilimo,Umudepite muri EALA

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved