Kwamamaza

EALA igiye guhagurukira u Burundi buzitira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku Rwanda

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 14:06' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Hashize igihe gito u Burundi bufashe icyemezo cyo guhagarika ibicuruzwa biva n’ibiza mu Rwanda, byanakurikiwe n’ihagarikwa ry’imodoka zitwara abagenzi zambuka imipaka yombi. Ibi Inteko y’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA ivuga ko yamaze kubimenya kandi igiye kubihagurukira hakagira igikorwa.

Mu byumweru bishize nibwo amakuru yasakaye ko Visi Perezida w’u Burundi, Joseph Butore yaburiye Abarundi cyane abaturiye imipaka ko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe bakomeza guhahirana n’abaturayi babo bo mu Rwanda.

Ibi byakurikiwe no guhagarika imodoka zitwara abagenzi mu cyumweru gishize, byose Leta y’u Rwanda ikaba yarabinenze ivuga ko ari ukwica nkana amategeko agenga uyu muryango ibihugu byombi bibarizwamo, ariko igaragaza ko ibihombo bishobora kuba ku Burundi kurenza uko byaba ku Rwanda.

Ubwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Daniel Kidega yasuraga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yatangaje ko EALA yumvise ko habayeho kubangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, ndetse ko hari icyo bagiye gukora ngo hazafatwe imyanzuro ifatika.

Yagize ati “Numvise ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa rwahungabanyijwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Nk’Inteko Ishinga Amategeko tuzabikoraho iperereza. Dufite urwego rushinzwe isakazamakuru ry’ubucuruzi n’ishoramari rushinzwe gukora ku buryo abagize umuryango bose bagira uburenganzira busesuye ku bihugu bitandatu byo mu muryango wa EAC.”

Yongeyeho ko “Hagomba kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa kandi nicyo cyatumye twishyira hamwe.Inteko ishinga Amategeko (EALA) igiye kubikoraho iperereza ishaka ibimenyetso, ubundi ifate imyanzuro izashyikiriza n’inama y’abaminisitiri. Ntitugomba na rimwe kwambura abaturage bacu uburenganzira bwo guhahirana.”

Ni ibibazo bisa n’aho bizakomeza kwigaragaza mu gihe nta myanzuro ikaze ifashwe, bikaba byagira ingaruka mu mibanire y’ibihugu byombi, byanagira ingaruka ku bucuruzi bwakorwaga n’abenegihugu ku mpande zombi.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena Bernard Makuza, yatangaje ko kuva ibi byabaho byateje impungenge, ariko kuba ari ibibazo bigomba guca mu zindi nzego zibishinzwe ngo hagomba kubaho gukomeza kwigisha kuko bishobora kuba bifitiye akamaro u Burundi kurenza u Rwanda.

Yagize ati “Icyo twaganiriyeho ni uko guhagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ari ukwica amategeko. Ibyo rero ni ibintu bitari byiza, ndetse uko byagenda kose nta wabibashima. Hari ubwo rero abantu barwazarwaza bakajya inama bakumva igikwiye aho kugira ngo bakomeze kugendera ku bintu bahutiyeho kandi bidafitiye akamaro abanyagihugu.”

Ubusanzwe u Rwanda rwinjizaga imbuto nk’imyembe, amaronji, indagara n’amamesa biva i Burundi.

U Rwanda kandi rujyanayo ibicuruzwa byakorewe mu nganda nk’ ifu y’ibigori, iy’ingano, ifu y’imyumbati, ibijumba n’amata .

Perezida wa Sena, Makuza avuga ko ku bihugu byica amasezerano haba hateganyijwe ibihano, ndetse ngo mu gihe byaba bimaze kurenga igaruriro, igihugu cyayishe gisaba gusezera cyangwa ibyo babana bikagisaba gusezera mu muryango.

EAC igizwe n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, na Sudani y’Epfo imaze igihe gito yakiriwe mu muryango. Ibi bihugu byose byemeranyijwe amasezerano yo guhurira ku isoko rimwe, ibituma habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’abatuye ibihugu binyamuryango.

Daniel Kidega na Bernard Makuza bavuye mu biganiro ku iterambere rya EAC
Bernard Makuza, Perezida wa Sena y'u Rwanda
Daniel Kidega, Perezida wa EALA
Baganiriye ku ruhare rw'inteko zombi ku iterambere ry'umuryango

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved