Dusubire ku Kabaya, aho Mugesera yavugiye ijambo rutwitsi ubu hubatswe Kiliziya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kanama 2018 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Mu mateka y’u Rwanda iyo uvuze ijambo ku ‘Kabaya’ benshi ntibazuyaza kwemeza ko bahamenye kubera imbwirwaruhame rutwitsi Léon Mugesera, yahavugiye kuwa 22 Ugushyingo 1992, yuzuyemo umugambi mubisha wo gushishikariza abaturage kwica abandi, byaje kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

Kabaya ifite igisobanuro gikomeye mu mwijima u Rwanda rwanyuzemo, ubu imaze gutera imbere ku buryo bugaragarira buri wese. By’umwihariko ikibanza cyavugiwemo ijambo rutwitsi mu gasanteri gaheyerere mu Kagali ka Kabaya, Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, ubu hubatse Kiliziya yo ku rwego rwa Paruwasi.

Kugera ku Kabaya bisaba iminota mike uvuye ku muhanda wa kaburimbo Muhanga -Ngororero-Rubavu cyangwa Kigali-Rubavu unyuze ku Mukamira werekeza Muhanga.

Ukigera muri aka gace kari munsi y’imisozi miremire, gakikijwe n’utundi dusozi twiganjemo uduteyeho icyayi n’ishyamba, uhasanga urujya n’uruza rw’abantu biganjemo abacuruzi n’urubyiruko.

Inyubako zigezweho nk’inzu zo guturamo zizwi nka ‘Cadastre’ nizo ziri kuzamurwa muri Kabaya, agace gakomeye mu bucuruzi kuko ariko benshi mu bacuruzi bo mu byaro bihegereye baza kuranguramo, kakagira isoko rikomeye nubwo rifite inyubako zishaje.

Iyo witegereje ubona ko kagezemo iterambere kera kuko niho hagarukiraga kaburimbo yageraga kwa Habyarimana Juvénal, wayoboye u Rwanda dore ko yari atuye mu birometero bike uvuye aho.

Kabaya mu mateka

Amateka yerekana ko kuva ku bibondo kugera ku mukambwe yatangiye kumenya ku Kabaya mu myaka ya 1992 nyuma y’ijambo rutwitsi Léon Mugesera wari Visi Perezida w’ishyaka MRND muri Perefegitura ya Gisenyi.

Hari ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 1992, uwo munsi ku Kabaya hari hateraniye abayoboke ba MRND baturutse muri Sous-Perefegitura ya Kabaya, imwe muri eshatu zari zigize Perefegitura ya Gisenyi. Benshi mu batuye aka gace bibuka neza uyu munsi wabibweho urwango, abantu bagashishikarizwa kwica abandi ku manywa y’ihangu.

Ruberanduho Chrysostome, ni umuganga ku bitaro bya Kabaya. Uwo munsi haba inama ya MRND ntabwo yagiyeyo kuko yari ari ku kazi avura abantu ku bitaro bya Kabaya ariko yibuka ko abarwanashyaka bayo bamucagaho bagiye muri mitingi bafite utubendera tw’icyatsi n’imyenda y’iryo shyaka.

Imbere gato y’ibitaro bya Kabaya icyo gihe hari ibibanza byahoze ari ibya Minisiteri y’imirimo ya Leta n’ingufu (Minitrape) iza kubiha Kiliziya Gatolika ngo hubakweho Paruwasi.

Muri ibyo bibanza niho hashyizwe intebe z’abayobozi bagombaga kuyobora mitingi kuko ahandi hose hahanamye. Icyo gihe abaturage bicaye mu mashyamba n’ibiti byari bikikije ibyo bibanza.

Umusaza Ngiranabo Thomas, yari afite imyaka igera kuri 30 ubwo iyo mitingi yabaga. Avuga ko abantu bose bari bitabiriye inama kuko uwo bashoboraga kubona yayisibye, yashoboraga guhura n’ibibazo.

Ati “Icyo gihe kubera ko byari nk’itegeko, umuntu wese yagombaga kuza muri iyo nama. Uwasigaraga mu rugo bajyaga kumubohoza, ubwo yangaga MRND.”

Ijambo Mugesera yavugiye ku Kabaya hari aho avuga ngo ‘Mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL. Ndamubwira nti : "ikosa twakoze muri 59 n’ubwo nari umwana ni uko twabaretse mugasohoka". Mubaza niba atarumvishe inkuru y’aba Falasha, basubiye iwabo muri Isiraheli bavuye muri Ethiopia ambwira ko atayizi, nti : "Ntabwo uzi kumva no gusoma ? Jye ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia, ko tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu" !

Hari aho kandi ahamagarira Abahutu kwica Abatutsi agira ati “Ntimugatinye : mumenye ko uwo mutazakata ijosi ari we uzaribakata ! Nkababwira rero ko abo batangira kugenda hakiri kare, bakajya gutura muri bene wabo, bakajya no mu nyenzi, aho kuduturamo ngo babike imbunda, nidusinzira baturase ! Maze rero mubahambirize, bafate inzira bagende, ntihakagire n’ugaruka kuvugira aha, uzana n’ibyahi ngo ni amabendera !”.

Mugesera yaburanye ahakana iryo jambo ariko urukiko muri Mata 2016 rwamuhamije icyaha, rumukatira igihano cya burundu.

Ngiranabo wari muri iyo nama, avuga ko kuba Mugesera yaraburanye ahakana amagambo yavuze ku manywa y’ihangu, ari amatakirangoyi.

Ati “Yayavuze ku mugaragaro, hari ku manywa. Nubwo yabihakanye, yari amatakirangoyi kuko nta muntu wemera icyaha, n’uwo bafatanye intama ayikoreye aravuga ati ‘sinzi uko yangezeho’, ufatiwe mu kigega aravuga ngo ‘nanyereye ngwamo’.”

Mitingi yo ku Kabaya yabaye mu gihugu hari imvururu, abatutsi hirya no hino mu gihugu bicwa ngo ni ibyitso by’Inkotanyi. Nyuma yayo hirya no hino Abatutsi bakomeje kwibasirwa baricwa.

Muzehe Bakurirehe Shaban utuye mu gasanteri ka Kabaya, avuga ko nyuma y’ijambo rya Mugesera hari abantu batangiye kwicwa, bishimangira neza ko ubutumwa yari yatanze bwo kwica bwumvikanye.

Ati “Hari benshi babishyize mu bikorwa uretse ko bitafashe bose ariko hari ababishyize mu bikorwa.”

Ngiranabo we avuga ko hari ubwicanyi bwahise buba mu minsi yakurikiye mitingi yo ku Kabaya, bubera muri segiteri ya Nyamugeyo muri Giciye no ku Gakamba. Yemeza kandi ko ibyabaye muri 1994 abatutsi bajugunywa muri Nyabarongo ntaho bitaniye n’ibyo Mugesera yavugiye kuri ako gasozi.

Ati “Aha nta wari wegereye Nyabarongo ariko abari bayegereye barabikoze.Muri Jenoside hari abajugunywe muri Nyabarongo, bakurikizaga bya bindi Mugesera yavuze.”

Ahavugiwe ijambo rutwitsi hubatse Kiliziya

Ikibanza Mugesera yavugiyemo ijambo rutwitsi kiri mu Mudugudu wa Migongo, ubu hubatse Kiliziya ya Paruwasi Kabaya yitiriwe Bikira Mariya utarasamanywe icyaha. Iyi Kiliziya yatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2011.

Ngiranabo kimwe n’abandi baturage ba Kabaya, avuga ko kuba muri icyo kibanza cyavugiwemo amagambo y’urwango, ubu higirishirizwa ijambo ry’Imana bifite byinshi bisobanuye.

Ati “Kuba havugirwa ijambo ry’Imana byahinduye amateka, abantu bumva ko ahantu habereye ikintu kibi hashobora kubera n’ikintu cyiza. Hari icyahindutse kigaragara kuko uko abantu babanaga mu mwiryane, ntabwo ubu baryana.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kuradusenge Janvier, yabwiye IGIHE ko nta gitutu Leta yashyize kuri kiliziya kugira ngo aho hantu hubakwe paruwasi, agashimangira ko bishimishije.

Ati “Kuba hari urusengero kandi haravugiwe ririya jambo, bituma baturage bamererwa neza, bitandukanye na kiriya gihe Mugesera abivuga. Ubusanzwe hahoze ari muri Santarali ya Gaseke, bagiye kuhashyira paruwasi basaba ko yaza mu mujyi hafi y’ibikorwa remezo nk’ibitaro n’ibindi.”

“Tugira umugisha rero kuba ahantu havugiwe ijambo nka ririya ubu higirishirizwa ijambo ry’Imana.”

Nubwo ku Kabaya ariho kaburimbo iva ku Gisenyi yagarukiraga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu uwo muhanda warakozwe ugera i Muhanga unyuze Ngororero ku buryo byorohera abatuye muri ibi bice guhahirana no gutemberera mu ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Ibitaro n’Ikigo Nderabuzima cya Kabaya byarasanwe ndetse hari n’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.Inzu zishaje ziri ku Kabaya ziganjemo izakorerwagamo imirimo ya Leta mbere ya Jenoside zimwe ntizigikoreshwa, hari kuzamurwa izindi nshya kandi zigezweho.

Ushobora gusoma hano ijambo Mugesera yavugiye ku Kabaya:
Ijambo rya Léon Mugesera muri mitingi ya MRND kuwa 22 Ugushyingo 1992

Aha hose hari huzuye abantu ubwo Mugesera yavugaga imbwirwaruhame rutwitsi
Aho aya mashuri yubatse hari hakoraniye abantu
Ibitaro bya Kabaya ni kimwe mu bikorwa remezo biharangwa
Iyi Kiliziya yubatse aho Mugesera yari ahagaze avuga ijambo ry'urwango, ubu higishirizwa ivanjiri
Iyo ugeze ku Kabaya imodoka zigusiga kuri iyi gare ukazamuka ruguru ugana aho Mugesera yavugiye ijambo
Izi nzu zari zitarubakwa hari ibiti byari byuzuyemo abaturage
Witaruye gato ukitegereza ahantu abaturage bari bicaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza