“Dukwiye gutangira kubona amahirwe adasanzwe mu buhinzi azatugeza ku iterambere rirambye”

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyafurika kwita ku buhinzi kuko ari imwe mu nkingi mwikorezi y’ubukungu bw’uyu mugabane, dore ko ari na bwo butunze benshi mu batuye Isi.

Mu kiganiro kivuga uko Afurika yateza imbere ubuhinzi bugamije iterambere rirambye, cyahuje Perezida Kagame, mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta n’umunyemari Joshua Oigara mu nama yiga ku buhinzi iri kubera i Nairobi muri Kenya, Perezida Kagame yagarutse ku gaciro k’ubuhinzi asaba ko bwitabwaho hirindwa kujenjekera amahirwe Afurika ibukomoraho.

Ati “Urwego rw’ubuhinzi ntabwo ari rumwe mu zigize ubukungu bwacu, ahubwo ni rumwe mu z’ingenzi kurusha izindi, bukaba n’inkingi mwikorezi y’ubukungu. Dukwiye guhuza ubuhinzi n’izindi nzego z’ingenzi zigamije guhindura ubukungu bwa Afurika. Amahirwe Afurika ikomora ku buhinzi dukwiye kuyabyaza umusaruro bitari ubu gusa ahubwo tukabireba mu buryo burambye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta rwego na rumwe rukwiye gusigara inyuma muri urwo rugamba rwo guteza imbere ubuhinzi, urwego rugira uruhare mu gutanga 34% by’umusaruro mbumbe w’igihugu(GDP) mu Rwanda.

Ati “Ubuhinzi dukwiye gutangira kububonamo amahirwe adasanzwe azatugeza ku iterambere rirambye. Mu gushyira mu bikorwa izi ngamba umwari n’umutegarugori ntibakwiye gusigara inyuma,bakwiye kubigiramo uruhare. Urubyiruko na rwo kandi rukwiye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije guteza imbere ubuhinzi.”

Yongeyeho ati “Dukwiye kandi gukangurira izindi nzego, by’umwihariko urw’abikorera mu kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ubuhinzi bugamije kongera umusaruro biciye mu kubwongerera agaciro.”

Yasabye Abanyafurika gutangira kubona ubuhinzi nk’amahirwe adasanzwe abumbatiye iterambere ryabo rirambye batagombye kubyibutswa.

Ati “Dukwiye guhagarika guhora dusubiramo ibintu bimwe tugashyira impinduka z’ubuhinzi mu bikorwa. Amahirwe Afurika ifite ava ku buhinzi dukwiye kuyabyaza umusaruro mu buryo burambye.”

Ibyo byose kandi ngo bigomba kudasigana n’ikoranabuhanga, urwego rutuma Isi igenda igera kuri byinshi.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yavuze ko Abanyafurika bakwiye gutera intambwe ndende mu guhindura imyumvire, bakiyumvisha akamaro n’ubuhinzi ku mugabane wabo.

Iyo nama yatangiye uyu munsi tariki ya 7 Nzeri 2016, izasozwa tariki cyenda. Ihuje abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu n’abafite aho bahuriye n’imishinga y’ubuhinzi ku Isi barimo abaherwe nka Bill Gates na Joshua na Oigara, Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ubucuruzi ya Kenya( Kenya Commercial Bank-KCB).

Perezida Kagame yavuze ko ubuhinzi igihe kigeze ngo abantu babubonemo amahirwe y'iterambere rirambye
Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta wa Kenya
Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku buhinzi ibera muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza