Drones zishobora kujya zifashishwa mu kurwanya ba rushimusi muri Pariki z’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (MITEC) iri gukora inyigo izagaragza uburyo indege zitagira abapilote (drones) zakwifashishwa mu kurwanya cyangwa gutahura ba rushimusi muri Pariki z’igihugu.

Nubwo bitagikorwa cyane nka mbere, kimwe mu bibazo bikomeye pariki zihura nacyo ni ba rushimusi bahiga inyamaswa cyangwa bakazitega imitego, bigatuma urusobe rw’ibinyabuzima rubanyabuka cyangwa zimwe zikazimira.

Ibyo nibyo byabaye ku ntare zahoze muri Pariki y’Akagera zikaza gucikamo mu 2006, kugeza ubwo Leta yazanagamo izindi mu mwaka wa 2015.

Inyigo iri gukorwa, izagaragaza uburyo drones zakwifashishwa ba rushimusi bakajya batahurwa mbere.

Ni umushinga u Rwanda ruvuga ko ruri kugerageza nyuma y’undi wageragejwe ukanagera ku ntego wo kwifashisha drones mu kugeza amaraso mu bitaro biherereye kure aho bigoye kuyageza mu buryo busanzwe.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ishami ry’udushya mu Ikoranabuhanga muri MITEC, Claudette Irere, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga mushya bakiri kuwukorera inyigo, bafatanyije n’inzobere.

Yagize ati “Dufite abo twatangiye gukorana. Ni ukureba uko ubugenzuzi bw’amapariki umuntu yabukora neza akoresheje drones. Icya kabiri ni ukureba ukuntu hakoreshwa drones mu kongera umusasuro w’ibiva muri pariki. Hari ahantu henshi abantu batabasha kugera, ni gute twakoresha drones kugira ngo idufashe kubona ibyo bindi tutabona ?.”

Irere yakomeje atangaza ko kubera ko nta kindi gihugu kirakoresha ubwo buryo ku Isi, babanje kureba ibyiza n’ibibi by’ubwo buryo, baramuka basanze harimo inyungu bakabutangiza.

Ati “Hari abantu babikozemo ubushakashatsi bwimbitse gusa ntiwavuga ko hari ikindi gihugu kibikora. Tuzabanza dukore igerageza, ntabwo tuzahita tubitangiza, tuzabanza turebe koko uko igihugu cyunguka.”

Yakomeje agira ati “Nitumara gukora igerageza tukabona ko ari ibintu bikunze kandi bidufitiye akamaro nk’igihugu, tuzabishyiramo imbaraga.”

Ibi bije nyuma y’aho umwaka ushize u Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga gihabwa abantu cyangwa ibigo byabaye indashyikirwa mu guhanga udushya kizwi nka Index Awards kubera kuba urwa mbere rwatangije drones mu gutwara amaraso.

Drones zishobora kujya zifashishwa mu kurwanya ba rushimusi muri Pariki z’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ishami ry’udushya mu Ikoranabuhanga muri MITEC, Claudette Irere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza