Kwamamaza

‘Drones’ za mbere zageze mu Rwanda

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 08:39' na Cyprien Niyomwungeri


Indege nto zitagira abapilote ‘Drones’, zizajya zikoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi nko gutwara amaraso ziyageza ku barwayi bayakeneye mu mavuriro hirya no hino mu Rwanda, zatangiye kugezwa mu gihugu.

Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete ya Zipline International yo muri Amerika, bemeranyijwe gutangiza bwa mbere umushinga wo kwifashisha indege nto mu kugeza serivisi z’ubuzima mu bice bya kure by’icyaro bigoranye kugendwamo.

Ku ikubitiro Zipline izazana indege zibarirwa hagati ya 12 na 15 zizakorana n’ibigo nderabuzima bigera kuri 21 kuri 45 biri mu gihugu, nyuma bikazagenda byiyongera.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA), cyibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko ku nshuro ya mbere indege ebyiri za Drones zagejejwe mu Rwanda.

Mu Rwanda niho ha mbere muri Afurika hagiye gukorerwa igeragezwa kuri izi ndege mu buvuzi. Rizatangira muri uku kwezi, ariko ko nibigenda neza zizatangira kwifashishwa mu buryo budasubirwaho bitarenze impera z’uyu mwaka.

Izo Drones zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rungana n’ibirometero 150 kandi zigenda mu kirere icyo ari cyo cyose kimwe n’izindi ndege. Imwe ifite ubushobozi bwo gutwara ikiro kimwe n’igice cy’amaraso ni ukuvuga amasashe atatu y’amaraso mu gihe gito ugeranyije n’uburyo byakorwagamo. Ahantu imodoka ikoresha amasaha ane, Drones ihakoresha iminota 15 gusa.

Umushinga w’Abongereza Foster+ Partners uzafasha u Rwanda kubaka ikibuga (Station airport), izo ndege nto zizagwaho. Icyo kibuga kiri kubakwa i Muhanga ni icya mbere ku Isi, ikoreshwa ryacyo rizatuma hashyirwaho amategeko azajya akurikizwa n’ahandi kuko nta na hamwe ku Isi arakorwa.

Biteganyijwe ko drones zizajya ziba i Muhanga kuko atari byiza ko ziba hafi y’ikibuga cy’indege zisanzwe.

Indege y'ikompanyi UPS Express itwara imizigo niyo yagejeje mu Rwanda izi drone

Inkuru bifitanye isano

- Amabwiriza akomeye mu ikoreshwa rya Drone mu Rwanda: Miliyoni y’amadolari y’ubwishingizi

- U Rwanda rwasinyanye amasezerano na sosiyete izazana ‘drones’ zizakoreshwa mu buvuzi

- Nyuma y’u Rwanda, USA igiye kwifashisha Drones mu gutwara amaraso


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved