Dr Wallis yagaragaje icyo u Rwanda rwakora ku Bwongereza butohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Kanama 2017 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi w’Umwongereza, Dr Andrew Wallis, wanditse igitabo ‘Silent Accomplice’ cyavugaga ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside, yagarutse ku byo u Rwanda rwakora nyuma y’uko ubutabera bw’u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda Abanyarwanda batanu bakekwaho ibyaha bya Jenoside, birimo gusaba ko baburanishirizwayo vuba.

Urukiko rw’ubujurire mu Bwongereza ruherutse gufata icyemezo cyabangamiye ko Emmanuel Nteziryayo; Vincent Brown(Bajinya); Charles Munyaneza; Celestin Mutabaruka na Celestin Ugirashebuja bazanwa kuburanira mu Rwanda ibyaha bya Jenoside bashinjwa, rwitwaje ko nta butabera bunoze babona mu Rwanda.

Uru rukiko rwavuze ko hari amahirwe ya nyuma yo kuba batatu muri aba bakekwaho Jenoside bakoherezwa mu Rwanda, icyakora rutanga urutonde rw’ibyo urwego rw’ubutabera mu Rwanda by’umwihariko abunganira abantu mu by’amategeko bakwiye kubanza kwitaho.

Nyuma yo gusoma amapaji 153 y’umwanzuro w’ubujurire ku rubanza rwo kohereza mu Rwanda Abanyarwanda batanu bakekwaho Jenoside, Dr Andrew Wallis, asanga ibihugu byombi byakorana bya hafi kugira ngo u Bwongereza bubaburanishe vuba nk’uko amategeko abiteganya.

Yagize ati “Itegeko ry’u Bwongereza ryahinduwe mu 2010, ryemera ko bibaho. Gusa abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire babigenzemo gake banga ko bibaho atari uko byatwara ikiguzi kinini ahubwo ari uko byatuma n’ibindi bihumbi by’abanyabyaha biri mu Bwongereza bisaba kuburanishirizwa hariya.”

Nk’uko The New Times yabyanditse, Wallis avuga ko kuri ubu abona Guverinoma y’u Rwanda igomba gukorana n’u Bwongereza kugira ngo bariya bakekwaho ibyaha baburanishirizwe mu Bwongereza vuba.

Avuga ko nubwo bidatanga igisubizo nyacyo bisa nk’inzira yonyine yo gutanga ubutabera. Yongeraho ko abarokotse bakwiye gukomeza kotsa igitutu abagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y’ubutabera mu Bwongereza kugira ngo abakekwaho jenoside baburanire mu Bwongereza.

Wallis avuga ko u Bwongereza bukwiye no gutangira iperereza ku bandi Banyarwanda bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakidegembya muri iki gihugu bakagezwa mu nkiko vuba bishoboka.

Nta masezerano yihariye yo kohererezanya abanyabyaha ari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, gusa amasezerano mpuzamahanga agenga ibyo kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside, ateganya ko bwabohereza aho bakoreye ibyaha cyangwa bukababuranisha mu nkiko zabwo.

Ibihugu nka Canada, u Buholandi, USA, Norvege n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR) byagiye byohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi bahawe ubutabera.

Urete ibyo bihugu, no mu 2011 Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, rwemeje ko ubutabera bwo mu Rwanda bwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza