00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Dr Munyakazi Isaac rwahinduye isura

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 25 Kamena 2021 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rwategetse ko Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse uvugwa muri dosiye ya Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi akaza guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite arwitaba nk’umutangabuhamya.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 25 Kamena 2021 aribwo Urukiko Rukuru rusoma umwanzuro ku rubanza rwa Dr Munyakazi uri kuburana mu bujurire kuko ku wa 16 Ukwakira 2020 aribwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Kuri uyu wa Gatanu Inteko Iburanisha yanzuye ko aho gusoma icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Dr Isaac Munyakazi, hahamagazwa umutangabuhamya witwa Dr Sebaganwa Alphonse akazasobanura uburyo yahawe ruswa na Gahima Abdul we uburana ahakana icyaha cya ruswa agasaba ko apimwa intoki cyangwa hakifashishwa camera z’aho avuga ko yayamuhereye.

Muri uru rubanza bivugwa Dr Munyakazi yahamagaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse, bahurira mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.

Iki gihe ngo Munyakazi na Sebaganwa bicaye mu modoka ya Munyakazi, hanyuma Munyakazi amubwira ko afite inshuti ye yitwa Gahima Abdu ufite ikigo, akaba akeneye ubufasha ngo kizaze mu bigo icumi byatsinze neza mu Rwanda n’abanyeshuri be bakaza imbere.

Ngo Dr Sebaganwa yaje kubihakana, amwereka ingaruka byamugiraho ariko undi akomeza kumuhatiriza amwumvisha ko namufashiriza Gahima, na we azamufasha mu gihe cyose akiri Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Mineduc.

Sebaganwa yaje kumwemerera, baratandukana barataha. Ngo hashize iminsi Dr Sebaganwa, Dr Munyakazi na Gahima bahuriye kuri hoteli imwe ku Kimironko, bicara mu modoka. Gahima na Munyakazi ngo bijeje Sebaganwa ko nabafasha ikigo kikaza mu myanya ya mbere, bazamushimira.

Ibi koko ngo niko byaje kugenda kuko tariki 31 Ukuboza 2019, amanota yarasohotse, Good Harvest iza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bayo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere.

Nyuma y’igihe gito aya manota asohotse bikagaragara ko iki kigo cyashyizwe mu myanya y’imbere ngo Munyakazi yahamagaye Gahima na Sebaganwa, bahurira muri restaurant i Nyarutarama, basangira ibyo kurya bya saa sita. Ngo bari gusangira, Gahima yatse Dr Sebaganwa urufunguzo rw’imodoka ye, aragenda arafungura ashyiramo ibihumbi 500 Frw.

Mu iburanisha ryaherukaga kuba ku wa 14 Gicurasi 2021, Gahima Abdu, akaba na nyiri iki kigo cya Good Harvest School yaburanye ahakana ko yaba yaratanze ruswa kugira ngo ikigo cye gishyirwe mu myanya ya mbere, ndetse asaba ko yapimwa intoki kugira ngo bigaragara niba yaba yarakoze kuri ariya mafaranga. Ibi nibyo byatumye Inteko Iburanisha ifata umwanzuro wo guhamagaza Dr Sebaganwa nk’umutangabuhamya muri uru rubanza.

Inteko Iburanisha yavuze ko Dr Sebaganwa Alphonse azatanga ubuhamya bw’uko yahawe ruswa mu iburanishwa ryo ku wa 10 Nzeri 2021, saa Mbiri za mu gitondo mu Rukiko Rukuru.

Dr Sebaganwa Alphonse yahamagajwe nk’umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Munyakazi Isaac

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .