00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Rutunga Venant yemereye Urukiko ko yasabye Abajandarume muri Jenoside

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel , Nkundineza Jean Paul
Kuya 12 Kanama 2021 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Dr Rutunga Venant ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yemereye Urukiko ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye i Butare gusaba Perefe Abajandarume, nubwo atemeza ko bari baje kwica Abatutsi.

Yabivuze kuri uyu wa 12 Kanama 2021 ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubukuraga iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza aregwamo icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu.

Uyu mugabo w’imyaka 72 yari umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR), Ishami rya Rubona, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bivugwa ko muri icyo kigo hishwe Abatutsi barenga igihumbi mu 1994 ari we ubahamagarije Interahamwe n’Abajandarume.

Nyuma yo koherezwa mu Rwanda n’u Buholandi bwari bwaramutaye muri yombi muri Werurwe 2019 ahamaze imyaka 10, yitabye Urukiko bwa mbere ku wa 10 Kanama 2021.

Icyo gihe iburanisha ryabaga hifashishijwe ikoranabuhanga ari i Mageragere, ryarasubitswe kuko we na Me Sebaziga Sophonie umwunganira bagaragaje inzitizi zo kuba Ubushinjacyaha bwaratinze kubashyikiriza dosiye.

Uyu munsi yaje mu Rukiko mu madarubindi, ishati y’umweru iciye y’amaboko magufi, ipantalo y’ikoboyi y’ubururu bwijimye ndetse n’inkweto z’umweru zo mu bwoko bwa Cortez.

Saa tatu n’iminota 24 nibwo Inteko iburanisha igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi yatangiye guha umwanya ababuranyi; Me Sebaziga agaragariza Urukiko ko hari izindi nzitizi umukiliya we afite zirimo igifungo cya burundu yakatiwe n’Inkiko Gacaca kitarateshwa agaciro kandi ari mu rubanza, no kuba ari muri gereza aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yavuze ko kuba ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ari muri gereza bitubahirije amategeko.

Me Sebaziga yagaragaje kandi ko kuba hari urubanza Dr Rutunga yakatiwemo burundu n’Inkiko Gacaca bivuze ko yagombaga kugezwa mu gihugu agahita ashyirwa muri gereza, ariko amategeko avuga ko uwoherejwe n’amahanga ngo aburanire mu Rwanda yarakatiwe n’Inkiko Gacaca Urukiko ruba rugomba gutesha agaciro umwanzuro wazo, iburanisha rigatangira bushya.

Dr Rutunga yabajijwe icyo avuga ku kuba yarakatiwe burundu, abwira Urukiko ko atazi Inkiko Gacaca.

Ubushinjacyaha bwabajijwe ku kuba afunzwe atarakatirwa, buvuga ko nubwo ari muri gereza ya Nyarugenge atambaye imyenda y’imfungwa n’abagaororwa, ahubwo ari yo kubera amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Buholandi mbere yo kumwakira.

Bwavuze ko “kumucumbikira” i Mageragere ari impamvu z’uko ari ho “hari icumbi ryiza ryujuje ubuziranenge bwemejwe n’indorerezi mpuzamahanga”.

Bwagaragarije Urukiko ko Gereza ya Mageragere ifite aho icumbikira ababuranyi baturutse mu mahanga bakiburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bwabwiye Urukiko ko ibijyanye n’imifungire y’abantu baturutse hanze bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo atari umwihariko kuri Dr Rutunga gusa, ahubwo n’abandi ari ko bigenda.

Bwagize buti “Ntabwo afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bwemeranyijweho n’ibihugu, bwubahirije uburenganzira bwa muntu kandi buri ku rwego mpuzamahanga.”

Me Sebaziga yavuze ko Dr Rutunga adacumbikiwe nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga kuko “yahawe icyangombwa cy’imfungwa n’abagororwa kandi nta muntu ucumbikiwe ugihabwa.”

Yagaragaje ko “nta rukiko rwo mu Rwanda rwakwemeza ko umuntu acumbikirwa muri gereza” nubwo ayo masezerano y’u Buholandi abiteganya.

Ati “Tugomba kugendera ku mategeko y’igihugu turimo kandi ntabyemera”.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo gutesha agaciro imyanzuro y’Inkiko Gacaca byazarebwaho urubanza ruburanshwa mu mizi.

Me Sebaziga yavuze ko icyemezo cy’Inkiko Gacaca gikurwaho iburanisha rigitangira “kuko na mbere yo kugera mu mizi ibiri gukorwa ni iburanisha”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko gusesa umwanzuro w’Inkiko Gacaca bitakorwa n’Urukiko rw’ibanze, bityo ko hagomba gutegerezwa ukazaseswa n’Urukiko Rukuru rubifitiye ububasha.

Buti “Umwanzuro uzaseswa n’Urukiko ruzaburanisha urubanza.”

Umucamanza yavuze ko inzitizi zatanzwe zizasuzumwa ariko iburanisha ryo rikomeza.

Dr Rutunga yemereye Urukiko ko yagiye gusaba Abajandarume

Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 26 na 30 Mata 1994, Dr Rutunga wari muri cellule spécialisée muri Komine Ruhashya mu yahoze ari Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), yagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe.

Bwavuze ko uwitwa Kalisa Epaphrodite wari ushinzwe umutungo muri Centre ya Rubona, yavumbuwe n’Abajandarume bazanywe na Dr Rutunga ndetse mbere yo kumwica baramumwereka.

Bwasobanuye ko Ndamage George wari umushakashatsi muri ISAR Rubona na we yishwe biturutse ku mabwiriza ya Dr Rutunga n’abo bari bahuje umugambi. Ngo bohereje Interahamwe ziramuhiga ziramwica ndetse habaho kuzihemba inka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugemana Didas na Dr Rutunga ari bo bari abayobozi bari hejuru mu bwicanyi bwabaye muri icyo kigo muri ayo matariki, bwaguyemo Abatutsi benshi.

Bwagaragarije Urukiko ko Dr Rutunga ubwe adahakana ko hagati ya 26 na 30 Mata 1994 habaye inama yo gutanga ibikoresho byo kwicisha Abatutsi, nubwo ahakana ko we atayitangiyemo amabwiriza.

Bwavuze ko nubwo ahakana gutanga amabwiriza hari bamwe mu batangabuhamya bemeza ko bamubonye ubwo Abatutsi bari bagiye kwicirwa ku musozi wa Rubona.

Buti “Hari n’umwe ukiriho watubwiye ko yahuye na Rutunga aramubaza ati ‘ese na we uri we [Umututsi]?”

Bwagaragaje ko izo zose ari impamvu zikomeye zatuma afungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Rutunga yagiye gusaba ubufasha bw’Abajandarume kuri Perefe i Butare abazana i Rubona ku musozi wari wahungiyeho Abatutsi bari babanje kwirwanaho bahanganye n’abashakaga kubicisha ibikoresho gakondo byari byakuwe muri ISAR Rubona.

Abo bajandarume barabagose barabarasa barabanesha, barabica.

Bwasobanuye ko n’imyitwarire ya Dr Rutunga mu gihe Jenoside nk’uko yagaragajwe n’abatangabuhamya, yaba impamvu ikomeye yatuma afungwa by’agateganyo.

Bwagaraje ko mu batangabuhamya “hari uwavuze ko yiboneye Rutunga yambaye imyenda y’interahamwe afite n’agafuni”.

Bwasabye ko aba afunzwe by’agateganyo ku mpamvu z’uko arekuwe ashobora gutoroka ubutabera, cyangwa akabangamira iperereza binyuze mu kotsa igitutu bamwe mu batangabuhamya cyane ko yari umuntu ukomeye.

Dr Rutunga yabwiye Urukiko ko nta butabera yigeze atoroka na rimwe haba no mu Buholandi yari afungiwe.

Yasobanuye kandi ko yagiye gutabaza no kwaka ubufasha bw’Abajandarume kuko Ikigo yari ayoboye “cyari cyatewe n’abantu bavuye hanze [za Maraba]”.

Yongeyeho ko ibyabereye muri ISAR Rubona bimaze gucibwamo imanza enye, ibivugwa n’Ubushinjacyaha byose bikaba bitarigeze bigaragazwa muri izo manza.

Umucamanza yamubajije ku bijyanye n’impfu za Kalisa Epaphrodite na Ndamage George, avuga ko abazi ariko nta ruhare yigeze agira mu bwicanyi bakorewe.

Yagize ati “Imanza [z’ababishe] zaraburanishijwe zirarangira ndetse ababikoze barafunzwe kandi nta wigeze amvuga. Keretse niba barajya kubafungura bakaza kunshinja ariko nta wigenze avuga ko ndimo.”

Me Sebaziga yagaragaje ko uretse urwo rubanza rwa Gacaca “bivugwa ko rwamuhamije ibyaha”, nta zindi manza yigeze avugwamo haba no mu zaciriwe mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda. Ibyo ngo byarebwaho agafungurwa by’agateganyo.

Yabwiye Urukiko ko umukiliya we nta pasiporo agira yamufasha gusohoka igihugu, bityo ko arekuwe by’agateganyo nta kibazo byateza.

Ku bijyanye no kuba yarahembye abishe Abatutsi akabaha inzoga n’inka, Dr Rutunga n’umwunganizi we babihakanye bavuga ko inka zari muri ISAR Rubona zari iza Leta kandi ko utubari twari twarafunze ntaho yari kubona azigurira.

Icyo gutanga ibikoresho birimo kupakupa,imihoro n’amasuka byo kwicisha Abatutsi abikuye mu kigo yayoboraga, Me Sebaziga yabwiye Urukiko ko ababikoresheje bari basanzwe babifite.

Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo mu minsi 30 kugira ngo iperereza rigende neza.

Urukiko rwasoje iburanisha saa sita n’iminota itanu, umwanzuro ukazasomwa ku wa 17 Kanama 2021.

Ubwo yazanwaga mu Rukiko
Dr Rutunga akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu
Imodoka y'imfungwa n'abagororwa niyo yamuzanye ariko yari yambaye imyenda isanzwe
Dr Rutunga (ibumoso) na Me Sebaziga umwunganira ubwo bari imbere y'Urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .