00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko Dr. Rutunga Venant afungwa iminsi 30

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 17 Kanama 2021 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahaye Dr. Rutunga Venant ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gufungwa mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe agitegereje ko Urubanza rwe rutangira mu mizi.

Uyu mugabo w’imyaka 72, usanzwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yageze mu Rwanda avuye mu Buholandi aho yari amaze imyaka irenga 10 ndetse akaba yari n’umwalimu muri Kaminuza.

Ashinjwa ibyaha bitatu, byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byose agashinjwa kubikorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR), Ishami rya Rubona, riri mu cyahoze ari i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Uyu mugabo yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’inkiko Gacaca nubwo yavuze ko atazizi, ariko itegeko rishya rikavuga ko abantu boherejwe kuburanira mu Rwanda bavuye mu mahanga, urukiko rutesha agaciro umwanzuro w’inkiko Gacaca ubundi urubanza rugasubirwamo bundi bushya.

Ubwo yaherukaga mu rukiko, Dr. Rutunga yemeye ko yahamagaye abajandarume bivugwa bari baje kwica Abatutsi barenga 1000 barimo abakoraga n’abari barahungiye mu kigo cya ISAR uyu mugabo yari afitemo ijambo rikomeye.

Urukiko Rwemeje ko Dr. Rutunga Venant afungwa iminsi 30 mu gihe ategereje gutangira urubanza mu mizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .