Kwamamaza

Dr Niyomugabo wayoboraga ibitaro bya Kinazi yasanzwe muri hoteli yapfuye (Yavuguruwe)

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 12:44' na Ntakirutimana Deus na Ntakirutimana Pacifique


Dr Jean Fidèle Niyomugabo wari umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kinazi mu Karere yasanzwe yapfiriye muri Motel yitwa Nice Garden iherereye mu karere ka Gicumbi.

Bivugwa ko Niyomugabo yageze muri iyo moteli kuri uyu wa Gatanu akirirwamo. Bamwe barakeka ko ashobora kuba yiyahuye.

Umwe mu bakozi bo kuri ibyo bitaro yavuze ko yageze ku bitaro kuwa Gatatu tariki ya 3 Kanama ahagana saa mbili z’umugoroba, ngo yari avuye i Kigali abakozi bo mu bitaro bavuye muri siporo, banamusaba kwifotozanya kandi ngo yari ameze neza.

Bamwe mu bakozi b’iyi Hotel batangarije IGIHE ko uyu mugabo kuva kuwa Kane akimara guhabwa icyumba atigeze agira ikindi kintu abasaba ndetse ko atanongeye kuhasohoka.

Iyi ngo niyo mpamvu bagize impungenge babonye umunsi wakurikiyeho urangiye adakomye bahitamo kwiyambaza Police y’igihugu.

IP Innocent Gasasira umugenzacyaha mukuru akaba n’umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru avugana na IGIHE yemeje amakuru y’uru rupfu.

Yagize ati“ Saa yine z’ijoro nibwo Polisi yishe urugi rw’icyumba yari arimo dusanga yashizemo umwuka, twasanze iruhande rwe hari agacupa k’amazi ndetse n’umuti hakaba hakekwa ko yaba yiyahuye gusa ari umurambo ndetse n’ibyo byose twamusanganye twabishyikirije abaganga ngo baturebere icyamuhitanye.”

IP Gasasira avuga ko ku ruhande rwa Hotel nta muntu bigeze bakeka kuko bamaze kwica urugi basanze rwari rufungiye imbere.

Yageze muri hotel kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kanama ku mugoroba afata icyumba, ku munsi wakurikiyeho abakozi bakora isuku baramukomangiye ngo bakore isuku, babura ubitaba.

Ahagana saa moya z’umugoroba bongeye gukomanga nabwo babura ubitaba bahita bitabaza polisi, ihageze ifata umwanzuro wo kwica urugi.

Nyuma yo kwica urugi, bamusanze mu cyumba yapfuye, yiyoroshe apfukiranye.

N’ubwo nta gihamya iraboneka, dore ko Polisi igikomeje iperereza ku rupfu rwa Niyomugabo, biravugwa ko yahamagawe n’umuntu utaramenyekana mbere yo kugenda.

Dr Niyomugabo yari afite ubukwe tariki 18 Nzeli uyu mwaka, ndetse n’impapuro z’ubutumire zari zaratanzwe.

Nice Garden Motel, aho Dr Niyomugabo yasanzwe yapfuye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved