Dr Ngirente yavuze ko Afurika igomba guhagurukira ikibazo cy’igwingwira mu bana

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Kanama 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko abanyafurika bagomba guhagurukira ikibazo cy’igwingwira ku bana b’uyu mugabane kuko ubu bageze kuri 30%.

Ibi Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga inama y’iminsi ibiri yari ihuje impuguke mu by’ubuhinzi harebwa uko hakemurwa ikibazo cy’ibiribwa.

Ni inama yitabiriwe n’abaminisitiri mu by’ubuhinzi, yitabirwa kandi na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagize ati "Afurika igomba guhagurukira ikibazo cy’igwingwira mu bana kuko ubu kiri kuri 30%, ibihugu bya Afurika kandi bigomba guhagurukira ikibazo cy’amafaranga make ashyirwa mu bijyanye n’ubuhinzi kuko bihagaze gusa kuri 2.3%, nyamara amasezerano ya Malabo yo mu 2014 yo yaravugaga ko ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi igomba kugera ku 10%, bisobanuye ko tugomba gushyiramo imbaraga."

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015), rigaragaza ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo n’imyitwarire ari 63%.
Bivuze ko umwana umwe muri batatu mu Rwanda yari akeneye kwitabwaho byihariye. Icyo gihe 38% by’abari munsi y’imyaka itanu bari bagwingiye.

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024, kugwingira bizaba byaganutseho 24%.

Dr Ngirente yabwiye abitabiriye iyi nama ko abanyafurika bagombye kandi guhangana n’iyangirika ry’umusaruro w’ibihingwa kuko hari byinshi byangirika mu gihe bitaragera ku isoko.

Ati "Agaciro k’umusaruro w’ibyangirika uhagaze kuri miliyari 4 z’amadorali ya Amerika buri mwaka, uyu musaruro ushobora guhaza abaturage barenga miliyoni 48, ibi biratwereka ko nk’abanyafurika hari byinshi tugomba gukora."

Yagaragaje kandi ko umusaruro ungana na 40% w’imboga n’imbuto usarurwa ku mugabane wa Afurika, nawo wangirika utaragezwa ku masoko.

Ku bijyanye n’u Rwanda, Dr Ngirente yavuze ko abakiri bato ubona ko batangiye kujya mu bijyanye n’ubuhinzi, mu gihe mbere batabyitabiraga.

Ati "Nko mu myaka 15 ishize ntabwo wabaga wabona abakiri bato bajya muri uyu mwuga ariko uyu munsi dufite umubare munini w’abakiri bato mu buhinzi kandi barimo gukorera amafaranga, ariko tugomba gukomeza kubereka ko uyu ari umwuga wunguka."

Dr Ngirente yavuze ko kugeza ubu abakiri bato bari mu mwuga w’ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga barenga ibihumbi bitandatu mu Rwanda, batari gushaka imirimo ahubwo batangiye kuyitanga.

Ku bijyanye no gufasha abahinzi, Dr Ngirente yavuze ko leta y’u Rwanda yagiye ikwirakwiza uburyo bw’ikoranabuhanga mu bice by’icyaro, bikaba byarafashize abahinzie kudashingira gusa ku mvura.

Kugeza ubu ubutaka bungana na 60% ku mugabane wa Afurika ntiburakoreshwa, nyamara abaturage bawo barenga miliyoni 250 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye ibihugu bya Afuruka kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza