Dr Ngirente yagaragaje ikoranabuhanga nk’igisubizo cyo kureshya urubyiruko muri serivisi z’imari

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko kugira ngo isi igere ku ntego yo kugeza serivisi z’imari kuri bose, hakenewe kongerwa ingufu mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kugira ngo n’urubyiruko ruzibonemo kandi bitaruhenze.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2019 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri y’Ihuriro rigamije kugeza serivisi z’imari kuri bose, Alliance for Financial Inclusion, AFI iri kubera i Kigali.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko kugeza serivisi z’imari kuri bose ari igikoresho cy’iterambere ry’ibihugu by’umwihariko mu kongera imibereho myiza y’abaturage, guhanga ubukire no kugabanya ubukene.

Imibare igaragaza ko abantu badakorana n’ibigo by’imari ku isi bavuye kuri miliyari 2.5 mu 2011 bakagera kuri miliyari 1.7 mu 2017.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, 60 % by’abafite munsi y’imyaka 25 benshi nta mahirwe yo kugira konti ya banki bafite ugereranyije n’abakuru.

Dr Ngirente yavuze ko ibyo bigaragaza ko hakenewe cyane kongerera imbaraga urubyiruko kugira ngo rugere kuri serivisi z’imari kandi mu buryo buhendutse hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “ Ku bw’iyo mpamvu, ubumenyi mu by’imari nicyo gikwiriye guherwaho dore ko benshi mu rubyiruko rufite inyota yo gukoresha ikoranabuhanga, serivisi z’imari hakoreshejewe telefone zarwo cyaba igisubizo bwakifashisha mu gukorana n’ibigo by’imari.”

Mu 2008, u Rwanda rwakoze isuzuma ku bagerwaho na serivisi z’imari, aho rwasanze 21 % by’abakuze ari bo bagerwaho nazo.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko byahise bituma hashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije kwegereza abaturage serivisi z’imari harimo gushyiraho gahunda y’Umurenge Sacco n’izindi.

Ibyo byatanze umusaruro kuko kugeza ubu hafi 80 % by’abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari.

Ati “Serivisi z’imari zifashishije ikoranabuhanga zahawe umwihariko zirimo nko guhererekanya amafaranga kuri telefone, gukoresha internet mu mabanki […] Duharanire ko abaturage bacu bose ntawe uhezwa muri serivisi z’imari kandi babashe kubona serivisi nziza zihendutse zihuye n’ibyo bakeneye.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yavuze ko nubwo isi hari aho imaze kugera, hakiri inzira ndende yo kugeza serivisi z’imari kuri bose.

Inkingi ya gatanu y’intego za Loni z’iterambere rirambye (SDGs) isaba kurangiza ihezwa ryose rikorerwa abagore, nyamara 56 % by’abategerwaho serivisi z’imari ni abagore.Ni mu gihe 49.5 % by’abatuye isi yose ari abagore.

Rwangombwa yavuze ko utaheza umubare ungana gutyo w’abatuye isi ngo utegereze iterambere, ariyo mpamvu yasabye imbaraga ngo abagore nabo bagerweho na serivisi z’imari.

Ati “Iyi mibare igaragaza ko hakenewe ingamba zikomeye mu gushyiraho ahantu heza habereye abagore, kugira ngo bagire uruhare kandi bungukirwe n’amahirwe y’iterambere. Kugeza serivisi z’imari kuri bose niwo musingi wo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AFI, Dr Alfred Hannig, yavuze ko kugeza serivisi z’imari ku bagore n’urubyiruko atari inyungu gusa kuri bo ahubwo ari ni inyungu ku iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu.

Yavuze ko ibihugu bikwiriye gusangizanya ubunararibonye mu kugeza serivisi z’imari kuri bose bigamije kwiteza imbere byo ubwabyo.

Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 11, ikaba yitabiriwe n’abantu basaga 800 bavuye mu bigo binyamuryango bisaga ijana bigize AFI. Intego y’uyu mwaka ni ukwiga uburyo ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kugeza serivisi z’imari ku bagore n’urubyiruko.

Dr Ngirente yagaragaje ikoranabuhanga nk’igisubizo cyo kureshya urubyiruko muri serivisi z’imari
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yavuze ko nubwo isi hari aho imaze kugera, hakiri inzira ndende yo kugeza serivisi z’imari kuri bose
Rwangombwa yavuze ko utaheza abagore ngo utegereze iterambere, ariyo mpamvu yasabye imbaraga ngo abagore nabo bagerweho na serivisi z’imari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza