Dr Mutimura na Rurangirwa barahiriye kwinjira muri Guverinoma (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya barimo Dr Mutimura Eugène uherutse kugirwa Minisitiri w’Uburezi na Rurangirwa Jean de Dieu wagizwe uw’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Umuhango w’irahira ry’aba bayobozi bashya witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Wakurikiwe n’ifungurwa ku mugaragaro ry’Ingoro y’amateka ku guhagarika Jenoside nayo iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu ijambo rigufi Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, yagize ati “Ntabwo nirirwa njya muri discours (imbwirwaruhame) ndende, ngira ngo muri iyi minsi turaza kugira ama-discours menshi. Usibye kubasuhuza mwese no kugira ngo twakire abaminisitiri bashya, bamaze kutugezaho indahiro kandi tubizeza ko nk’ibisanzwe abo basanze twese twiteguye kubunganira no gufatanya nabo gukomeza gukorera igihugu cyacu tugiteza imbere nkuko bisanzwe.”

“Ndagira ngo rero batumva ko hari ibindi bishya bagiye guhura nabyo bigoye, ni imirimo yiyongereye gusa naho ubundi bari basanzwe bafite ibyo bakora.”

Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura arahirira inshingano nshya
Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, yarahiriye inshingano nshya mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko
Perezida Kagame yijeje abaminisitiri bashya barahiye ubufatanye mu gukomeza guteza igihugu imbere
Perezida Kagame yahumurije abayobozi bashya ko nta bigoye bagiye guhura nabyo mu nshingano bahawe
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza (ibumoso) na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille (iburyo)
Perezida Kagame ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille ari kumwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, nawe yari yitabiriye
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane, nawe yari mu cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko aho uyu muhango wabereye
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'Umuryango wa Dr Mutimura, Minisitiri mushya w'Uburezi
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu
Perezida Kagame asuhuza umwana wa Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Jean de Dieu Rurangirwa
Perezida Kagame n'abayobozi bakuru muri Guverinoma. Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Perezida wa Sena, Makuza Bernard; Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu; uw'Uburezi, Dr Eugène Mutimura; Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Donatille Mukabalisa n'uw’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege nyuma y'umuhango wo kurahira

Ibyo wamenya ku baminisitiri bashya

Dr Eugène Mutimura ni umushakashatsi umaze igihe kigera ku myaka icumi mu rwego rw’uburezi. Yari akuriye ibigo by’icyitegererezo mu bihugu umunani byo mu Rugaga rw’Amakaminuza yo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Malawi, Mozambique, Ethiopia na Zambia

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Dr Mutimura wize ibijyanye n’ubuvuzi, yatangaje ko ‘yakiriye neza’ icyizere yagiriwe cyo kuyobora Minisiteri y’Uburezi dore ko ari urwego amazemo igihe.

Yize muri Kaminuza zitandukanye zirimo Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington University. Yakoze ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima burimo ubuvuga kuri Sida, anagira uruhare mu gutegura amahugurwa yagiye ahabwa abakora muri uru rwego mu bihe bitandukanye.

Jean de Dieu Rurangirwa wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho asimbuye Jean Philbert Nsengimana, we yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi aho yari Umuyobozi Mukuru mu rwego rw’ikoranabunga mu mushinga wa IFMS (Integrated Financial Management System) ugamije kugenzura ibijyanye n’umutungo wa leta ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga rifasha mu kugenzura ibyakoreshejwe, amafaranga yishyuwe, ibijyanye n’ingengo y’imari ndetse no mu gutanga raporo kuri guverinoma.

Rurangirwa yize muri Maastricht School of Management mu Buholandi (mu 2008) avuye muri Kaminuza y’Abadivantisite yo muri Afurika yo hagati izwi nka Mudende mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu
Minisitiri mushya w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa, yarahiriye inshingano nshya
Dr Eugène Mutimura ni umushakashatsi umaze igihe kigera ku myaka icumi mu rwego rw’uburezi
Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu (uwa mbere iburyo)
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza