Kwamamaza

Dr Murigande yagarutse mu burezi; Amb. Gasana Richard ahagarikwa ku mirimo

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 23:49' na Philbert Girinema


Ambasaderi Gasana Richard Eugene wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yahagaritswe mu nshingano ze naho Dr Charles Murigande agirwa umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, niyo yemeje izi mpinduka.

Hari hashize amezi agera kuri ane uyu mwanya [Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement] Dr Murigande yagiyeho warashyizwe ku isoko na Kaminuza y’u Rwanda ishaka umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yawutsindira.

Mu byo Dr Murigande wabaye Minisitiri w’Uburezi (2009 kugera 2011) ategerejweho muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ko agomba kugenzura imikoranire ya UR n’andi mashuri makuru yo mu karere ndetse no hanze yako, kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ikigega cy’iyi kaminuza, gushyiraho uburyo bw’imikoranire hagati ya kaminuza y’u Rwanda n’urwego rw’abikorera,… byose akazajya atanga raporo ku Muyobozi Wungirije wa Kaminuza.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’abaminisitiri ni uko Ambasaderi Gasana Richard Eugene wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yahagaritswe mu nshingano.

Ambasaderi Gasana amaze imyaka irenga 20 muri politiki aho yahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo kuba ushinzwe ibikorwa [Chargé d’Affaires] muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage (kuva 1994 kugera 1995), no mu Busuwisi (1996 kugera 1997).

Yahagarariye u Rwanda nka Ambasaderi mu bihugu birimo Autriche, Bulgaria, u Burusiya, Hongiriya, Pologne, Repubulika ya Czech, Romania n’ibindi.

Ambasaderi Richard Gasana yari amaze igihe ahagarariye u Rwanda muri Loni
Dr Charles Murigande yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy'uburezi

Soma: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved