00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Mpunga yeretswe ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho n’abakozi mu bitaro bya Nyanza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yashimye serivise z’ubuzima zitangirwa mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza, asaba abazitanga gukomeza kwita ku babagana, yizeza ko Leta izakomeza bubashyigikira kugira ngo bibe byiza kurushahaho.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yasuraga ibyo bitaro muri gahunda yo kureba uko serivise zihatangirwa zifashe no kureba ahakiri ibibazo.

Yibukije abatanga serivise z’ubuzima ko bagomba kurushaho kuzinoza kandi ko Minisiteri y’Ubuzima izakomeza kubaba hafi.

Ati “Ni byo twaganiriyeho rero cyane cyane ku bayobozi, kumva ko inshingano zabo zishingiye ku guha agaciro Umunyarwanda, kuba ku kazi bakamenya ibihabera no kugira ngo bakemure ibibazo byahaboneka, kandi n’ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima burahari ni yo mpamvu tuba twaje kugira ngo turebe ibyo dushobora kubafasha.”

Kimwe mu bibazo yagaragarijwe ni icy’abakozi badahagije mu Bitaro bya Nyanza no mu bigo nderabuzima ndetse na Poste de Santé.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyanza, Dr Tuyishime Emile, yavuze ko n’ubwo bafite bakozi badahagije bagerageza gutanga serivisi nziza ku barwayi baza kwivuza.

Ati “Mu bitaro bya Nyanza by’umwihariko dufite abakozi bahembwa na Leta 122, nibura dukeneye abandi nka 40 kugira ngo ibitaro bibashe kubona abakozi bakwiye.”

Abayobora ibigo Nderabuzima mu Karere ka Nyanza bagaragaje ko muri byo no muri za Poste de Santé hari ikibazo cy’abakozi aho hari serivisi ushobora gusanga idafite umukozi n’umwe.

Dr Mpunga yabijeje ko icyo kibazo kigiye gukemurwa mu gihe cya vuba.

Ati “Iby’abakozi aho bishoboka ejo cyangwa ejo bundi turaba twabikemuye babe babona abakozi bongera ku bo bafite no ku bikoresho bimwe na bimwe bibura nabyo turabirebaho.”

Bamwe mu barwariye mu Bitaro bya Nyanza bavuze ko bishimira serivisi bahabwa.

Muruta Leonidas ati “Ndwaje umwana kandi abaganga bamwitaho uko bashoboye ku buryo mbona yatangiye kumera neza. Yaje afite uburwayi n’imirire mibi ariko baramufasha bakamuha n’amata ku buntu. Serivisi baduha ni nziza turashima.”

Mu byo abatanga serivisi z’ubuzima basabwe harimo kwirinda kurangara, kureka ingeso mbi nk’ubujura kandi bagaharanira gufata neza ibikoresho bakoresha batanga serivisi kuko hari aho byagaragaye ko babifata nabi bigasaza imburagihe.

Dr Mpunga [hagati] yashimye serivisi zitangirwa mu Bitaro bya Nyanza yerekana ahakwiye kongerwa ingufu
Kimwe mu bibazo Dr Mpunga yagaragarijwe ni icy’abakozi badahagije mu Bitaro bya Nyanza no mu bigo Nderabuzima cyo kimwe na Poste de Santé
Dr Mpunga yagiranye ibiganiro na bamwe mu batanga serivisi z'ubuzima mu Karere ka Nyanza
Hamwe mu havurirwa abarwayi mu Bitaro by'Akarere ka Nyanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .