00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Mpabwanamaguru yagizwe Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 Kanama 2021 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Dr Mpabwanamaguru Merard yagizwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, yiyemeza kunoza serivisi zijyanye n’imitangire y’impushya z’ubwubatsi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, Urukiko Rukuru rwakiriye indahiro z’abayobozi bashya biteguye gufatanya n’abandi bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwesa imihigo no gutanga serivisi zibereye abaturage.

Abayobozi barahiye ni abaherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021ari bo Marie Grace Nishimwe, Geraldine Umutesi, Dr Merard Mpabwanamaguru na Christian Kajeneri Mugenzi bose bari bagizwe abajyanama.

Dr. Mpabwanamaguru Merard yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.

Uyu mugabo si ubwa mbere akoze mu Mujyi wa Kigali kuko yahakoze ashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’igishushanyombonera cy’Umujyi. Ni inzobere mu bijyanye n’igenamigambi n’imitunganyirize y’Umujyi.

Yakoze mu Karere ka Nyaruguru ashizwe Ubutaka, nyuma akora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka muri gahunda y’Igihugu yo kwandika ubutaka ariko kuri ubu yari umwarimu muri Kaminuza y’Abalayiki y’Abadivantisite (UNILAK)

Yiyemeje kunoza serivisi z’imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka hakurikijwe igishushanyombonera, kugabanya gusiragira ndetse n’igihe byatwaraga kugira ngo umuturage ukeneye icyangombwa akibonere igihe.

Ati “Ndacyari muto, nzakorana umurava n’ubunyangamugayo, nshingiye ku nararibonye n’ubumenyi mfite. Icyo nzashyiramo cyane muri izi nshingano ni ukunoza neza imitangire ya serivisi mu bigendanye n’ubutaka no kubona icyangombwa cy’ubwubatsi hubahirizwa igishushanyombonera.”

Yakomeje agira ati “Aho nzashyira imbaraga cyane mu bitu bitatu, birimo kugabanya gusiragira bituma umuturage ukeneye icyangombwa atanga amafaranga menshi, gushyira imbaraga ku gihe bitangwamo kigabanuke mu buryo bushoboka bwose.”

Uyu mugabo w’imyaka 38 yavuze ko kandi azihutira gukorana n’abandi hagamijwe ko Kigali igira umuturage ushoboye kandi ugendanye n’icyerekezo.

Uretse Mpabwanamaguru, Dr Muganga Kayihura Didas na we yatorewe kuba Perezida wa Njyanama.

Uyu yabaye umunyamategeko w’umwuga, aba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse aza no kugirwa Umuyobozi Mukuru w’ishuri ry’amategeko rifite icyicaro i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda (ILPD).

Si ubwa mbere mu buyobozi bwa Komite y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali kuko muri 2019 yabaye Visi Perezida wa Njyanama nyuma aza kwegura kuri izo nshingano.

Uyu mwanya kandi wari umaze igihe udafite umuyobozi kuva wavamo Prof Bayisenge Jeannette wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Uwagizwe Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ni Nishimwe Marie Grace wize amashuri mu binyanye n’amategeko y’ubucuruzi akaba n’inzobere mu bijyanye n’imitunganyirize y’umujyi kuko yabyize muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Massachusetts Institute of Technology).

Yari amaze imyaka 13 akora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka, aho yari akuriye ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye abarahiriye inshingano gukomeza guharanira icyatuma Umujyi wa Kigali uba ku isonga mu bikorwaremezo, imiturire n’imibereho myiza y’abaturage.

Dr Mpabwanamaguru ni we wagizwe Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa remezo
Dr Kayihura Muganga yagizwe Perezida wa Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Christian Kajeneri nawe ari mu barahiriye kuba muri Njyanama
Geraldine Umutesi ni umwe mu bajyanama bashya barahiye
Nishimwe Marie Grace yagizwe Visi Perezida wa Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyirarukundo Ignatienne yasabye abayobozi bashya guharanira inyungu z'abaturage
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye baturutse mu turere dutatu tw'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .