00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Kimonyo yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cya ICGLR cya demokarasi n’imiyoborere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Kamena 2021 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Dr Jean Paul Kimonyo wigeze kuba Umujyanama wa Perezida Kagame, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ikigo cya ICGLR gishinzwe Demokarasi n’Imiyoborere, cyitiriwe Levy Mwanawasa [Levy Mwanawasa Regional Centre for Democracy and Good Governance].

Iki kigo cy’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari [ICGLR], kigiye kuyoborwa n’Umunyarwanda, Dr Kimonyo wahawe izi nshingano mu Cyumweru gishize aho yasimbuye Frank Okuthe-Oyugi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko mbere na mbere ashimira Umukuru w’Igihugu wamufashije mu rugendo ruganisha kuri izi nshingano.

Yashimangiye ko inararibonye u Rwanda rufite mu gukemura ibibazo bishingiye kuri demokarasi n’imiyoborere rizamufasha kuzuza inshingano.

Ati “Mbere na mbere ndashimira Perezida Kagame kuko ni we wamfashije kugira ngo mpabwe izi nshingano, ariko ikindi inararibonye ry’u Rwanda mu gukemura ibibazo bijyanye na demukarasi n’imiyoborere myiza rizamfasha mu kuzana impinduka zifuzwa muri uyu muryango.”

Dr Kimonyo avuga ko by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hari ibibazo bishingiye kuri demokarasi n’imiyoborere ariko yiteguye gufatanya n’abo asanze mu buyobozi bw’Ikigo Levy Mwanawasa mu kugerageza gushaka umuti.

Ati “Ingamba ya mbere ni ukubyaza umusaruro w’uko ibihugu binyamuryango birimo kwerekana ubushake bwo kubaka ICGLR, ikindi ni uko urebye ibibazo bya demokarasi n’imiyoborere, ni ibibazo bigoye. Nzakora uko nshoboye ndebe ibyo bihugu uko bimeze mbe nashyiraho icyerekezo gishya ku bufatanye n’abandi.”

Yakomeje agira ati “Ariko abanyarwanda dufite inararibonye mu gukemura ibibazo nk’ibi by’imiyoborere. Ibibazo bya demokarasi n’imiyoborere myiza ni ibibazo bikomeye ntabwo ari mu karere gusa ahubwo n’ahandi niko bimeze, icy’ingenzi ku bibazo bikomeye nk’ibyo, umuntu agerageza kureba uko yazana icyerekezo gishya akaba yabihindura.”

Dr Kimonyo ni umuhanga akaba n’impuguke muri politiki ndetse ni n’umwanditsi w’ibitabo byibanda ku mateka y’u Rwanda birimo icyitwa ‘Rwanda: Un Génocide Populaire’ yasohoye mu 2008.

Yanditse kandi igitabo cyamenyekanye cyane yise ‘Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation’, kivuga ku mbogamizi n’ibitekerezo byiza byaranze inzira yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kigo cya LMRC gikora nka sosiyete sivile y’Umuryango wa ICGLR, kikaba gifite icyicaro I Lusaka muri Zambia ari na ho ibiro bya Dr Komonyi biherereye.

Cyatangijwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango wa ICGLR, mu nama yari yabahuje mu Ukuboza 2006 i Nairobi muri Kenya.

Inshingano zikomeye z’iki kigo ni uguteza imbere demukarasi n’imiyoborere myiza, uburenganzira bwa muntu ndetse n’uburere mboneragihugu.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bashyizeho uyu muryango kandi bafite intego n’ubushake bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane na politiki byakunze kuranga ibihugu byinshi byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kuva mu myaka ya za 1990.

Dr Kimonyo yagizwe Umuyobozi w'Ikigo Levy Mwanawasa
Dr Kimonyo yavuze ko inararibonye ry'u Rwanda mu miyoborere rizamufasha kuzuza inshingano ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .