Kwamamaza

Dr Hafashimana yagizwe umwere ku cyaha cyo kunyereza umutungo w’iyahoze ari INATEK

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 09:37' na Emma-Marie Umurerwa


Dr Hafashimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri kaminuza yahoze yitwa INATEK (ubu yitwa UNIK] yagizwe umwere, nyuma yo gucyekwaho kunyereza umutungo no gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Dr Hafashimana Emmanuel yacyekwagaho kurigisa umutungo w’iri shuri binyuze mu kwishyura serivisi zitigeze zihabwa ikigo. Yaregwaga hamwe na Kayumba Patrick ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) we wahamwe n’icyaha agakatirwa gufungwa umwaka.

Muri Mata 2016 nibwo inkuru y’ifungwa rya Dr Hafashimana Emmanuel na Kayumba Patrick yamenyekanye, bivugwa ko Kayumba yaba yarahimbye isoko rya miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, akaza gisinyirwa na Dr Hafashimana.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Dr Hafashimana wari ufungiye muri gereza ya gisirikare ku Mulindi yagizwe umwere n’urukiko rwa Gisirikare, nyuma yo gusanga nta cyaha kimuhama.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ngendahimana René, yemeje aya makuru agira ati “Yararekuwe kuko yatsinze urubanza rwo kunyereza umutungo wa INATEK (ubu yitwa UNIK). Sinibuka neza umubare w’amafaranga ariko ni urubanza yari afitanye n’ushinzwe imari, habayeho kwishyura ishuri amafaranga kuri serivisi zitakozwe, serivisi zitahawe ishuri abantu bakazishyurwa. Urukiko rwasanze nta bimenyetso bimuhamya icyo cyaha.”

Nk’uko Lt Col Ngendahimana yakomeje abivuga, ngo icyo urukiko rwashingiyeho rugira Dr Hafashimana ni iperereza ryakozwe rikagaragaza ko impapuro byavugwaga ko yasinyeho ari impimbano.

Ati “Iperereza ryakozwe basanze umukono uri kuri urwo rupapuro hashobora kuba harabayeho kwigana umukono we. Ni iperereza ryakozwe na Polisi, iyo raporo ya polisi rero niyo urukiko rwashingiyeho rugira Dr Emmanuel umwere.”

Umukozi ushinzwe itumanaho muri Kaminuza ya UNIK, Amini Ngabonziza, yatangarije IGIHE ko bataramenya niba Dr Hafashimana yarafunguwe.

Yagize ati “Kaminuza ntabwo yigeze itanga ikirego ni ubushinjacyaha bwamukurikiranye. Ntituramenya rero ko yagizwe umwere, nta mpapuro z’irangiza ry’urubanza turabona.”

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved