Kwamamaza

Dr. Gasingirwa yagaragaje inyungu yo kwigisha abakobwa ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 09:54' na IGIHE


Mu mateka y’u Rwanda bigaragara ko abana b’abakobwa bahezwaga ntibahabwe uburenganzira bwo kwiga nka basaza babo, bityo bigatuma ubukene bwiyongera mu miryango, mu gihugu no mu Karere muri rusange kuko uruhare rwabo mu iterambere rirambye rutabonekaga.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Dr. Marie Christine Gasingirwa, avuga ko kuri ubu kwigisha umugore n’umukobwa ari intwaro ikomeye yo gutsinda ivangura n’ubukene mu Rwanda ndetse no mu Karere.

Ejo kuwa Mbere tariki 15 Kanama mu kiganiro yahaye abarenga 40 baturutse mu bihugu 14 byo mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Common Wealth’ bitabiriye igikorwa cyiswe ‘Ishuri ryo mu mpeshyi’; Gasingirwa yagaragaje ko u Rwanda rwafashe iya mbere rugateza imbere uburezi bw’abagore n’abakobwa bwibanda ku masomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).

Avuga ko nubwo u Rwanda rwagize sosiyete yahezaga abagore kera, rwabashije gutera intambwe mu bijyane n’uburinganire, kandi byose bikagirwamo uruhare n’ubushake bwo kongera kwiyubaka igihugu gifite intego.

Yagize ati “Imibereho myiza, ubukungu n’umuco byabigizemo uruhare, hari imiryango imwe n’imwe yahaga amahirwe yo kwiga abahungu kuruta abakobwa bikaba inzitizi kuko uburezi bufite ireme butatangirwaga ubuntu, bityo ubukene bugatuma abakobwa baguma mu mirimo yo mu rugo.”

Gasingirwa ashimangira ko u Rwanda ruzi ingaruka rwahuye nazo bitewe n’uburezi buheza kandi kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda kugomba no gushingira ku guha abana b’abakobwa amahirwe muri gahunda yo guteza imbere amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).

Yongeraho ko hari icyerekezo gikomeye cyo gutera ingabo mu bitugu abakobwa bakabasha guhanga udushya bityo bagahangana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Kongera umubare w’abamenyekanisha gahunda ya STEM, abakobwa biga siyansi n’ikoranabuhanga, bishimangira ko dufite abantu b’icyitegererezo batera abandi bakobwa ishyaka ryo kwitabira iyo gahunda, kubw’iterambere rirambye ry’ahazaza habo, ah’u Rwanda n’iry’akarere.”

Inama y’Abaminisitiri yo muri Kamena iherutse gushimangira ko abiga inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM), bari ku isonga ry’abo Leta izajya iha inguzanyo ya buruse Leta igenera Abanyeshuri biga mu Mashuri Makuru na Kaminuza.

Ibi byiyongera kuri gahunda y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12, kongera umubare w’abarimu b’abagore bigisha amasomo yari amenyerewe ku bagabo n’ibindi, bigamije guteza imbere abagore n’abakobwa ngo bagire uruhare mu iterambere.

Gasingirwa yavuze ko abagore bagomba guhabwa amahirwe kugirango bagire uruhare rufatika mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Yagize ati “Ubwo abagore mu Rwanda bangana na 53% by’abaturage bose kandi bakaba bitabira ibikorwa binyuranye by’umwihariko mu buhinzi, uburezi; bagomba kurandura ikitwa ivangura cyose, kurwanya ubukene, kandi bakibona mu bikorwa byose bigamije gushyira mu ngiro gahunda zibafasha, kandi bakishimira kugira uruhare rufatika mu iterambere rirambye ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu cyacu.”

Iki gikorwa cyiswe ishuri ryo mu mpeshyi cyatangiye muri 2011, ni ku nshuro ya mbere kibereye mu Rwanda, umwaka ushize cyabereye muri Canada, umwaka utaha kizabera mu Bwongereza.

Ni umwanya ukomeye abantu bafite ubumenyi bunyuranye muri siyansi, ikoranabuhanga, ubwubatsi, imibare n’abandi barimo n’abanyamategeko,bahurira hamwe bakaganira ku bisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete. Kuri iyi nshuro baganiriye ku ruhare rwa za Kaminuza mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Dr. Marie Christine Gasingirwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved