Dr Dre wari umaze iminsi ari indembe yavuye mu bitaro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Producer akaba n’umuraperi wubatse amateka ku Isi, Andre Romelle Young, wamamaye nka Dr Dre, yavuye mu bitaro yari yajyanywemo igitaraganya biturutse ku burwayi bwo mu bwonko.

Uyu mugabo w’imyaka 55 yari yafashwe n’ubu burwayi mu ntangiro z’uku kwezi. Yavuye mu bitaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama, gusa azakomeza kwitabwaho n’abaganga ari iwe mu rugo.

Dr Dre mu minsi ishize yanditse kuri Instagram agaragaza ko nyuma y’ibihe bikomeye yari arimo, yorohewe. Ati “Ndashimira umuryango wanjye, inshuti n’abafana kunyitaho no kunyifuriza kugubwa neza. Meze neza ndetse ndi kwitabwaho neza n’itsinda ry’abaganga. Nzasubira mu rugo vuba,”

Dr Dre yari ari mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center biherereye i Los Angeles yagiyemo nyuma yo kugira ikibazo mu bwonko. Uyu mugabo yari yafashwe n’uburwayi bwa ‘aneurysm’ butera kubyimba k’udutsi tujyana amaraso mu bwonko.

Ubu burwayi kandi bushobora gutuma umuntu aviramo imbere ndetse akaba yanagira ‘Stroke’; guturika k’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo.

Yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, aho yahise ashyirwa ahavurirwa indembe.

Hari nyuma y’iminsi mike yari amaze ari mu ntambara za gatanya na Nicole Young wahoze ari umugore we, ndetse bivugwa ko ubu burwayi bwe bwatewe n’umunaniro waturutse kuri ibi bibazo amazemo iminsi.

Dr Dre yari yagiye kwa muganga arembye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .