Dr. Donald Kaberuka agiye kuganira na Amerika ku mavugurura muri AU

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko ziteguye kugirana ibiganiro n’intumwa zihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bizibanda ku rugendo uyu mugabane urimo mu kwishakira ingengo y’imari n’andi mavugurura mu mikorere y’Umuryango.

Itangazo Amerika yashyize ahagaragara nyuma y’Inama ya 31 Isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize AU, yabereye muri i Nouakchott muri Mauritania ku wa 1-2 Nyakanga, yashimye uburyo uyu mugabane ukomeje kwishakamo ibisubizo.

Bitewe n’amavugurura ari gukorwa muri AU, Amerika yavuze ko ibona neza ko ari imwe mu nzira zatuma uyu mugabane urushaho gukemura ibibazo bya hato na hato bigaragara mu bihugu binyuranye, mu myaka iri imbere.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, Heather Nauert yakomeje agira ati “Nk’uko iyo nama yabishimangiye, amahoro n’umutekano n’ibintu by’ibanze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashima imbaraga Afurika ishyira mu kugira uruhare mu kugarura amahoro mu duce turimo amakimbirane kuri uyu mugabane.”

Yakomeje avuga ko biteguye gukorana n’uyu mugabane mu kureba imikorere yatuma icyo gihugu cyongera inkunga gitanga mu bikorwa by’amahoro, inyuzwa mu Muryango w’Abibumbuye.

Yakomeje agira ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihamya ko gushyiraho uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU byo kugarura amahoro ari ingenzi kugira ngo bibashe kugera ku ntego. Yumva akamaro ko kongera uburyo AU yishakamo ingengo y’imari yayo n’inkunga ijya mu Kigega cy’Ibikorwa by’amahoro.”

“Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye kwakira Intumwa yihariye ya AU ku Kigega cy’Amahoro, Dr. Donald Kaberuka na Komiseri wa AU Ushinzwe amahoro n’umutekano, Smail Chergui muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biganiro by’ingirakamaro ku gutera inkunga AU n’amavugurura.”

Mu mavugurura ari gukorwa muri AU, mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016, hemejwe ko ikigega cy’amahoro, Peace Fund, kizashyirwamo miliyoni 325$ mu 2017, akagera kuri miliyoni 400$ mu 2020.

Ni igice cya miliyari 1.2 y’amadolari ya Amerika biteganywa ko azajya akusanywa mu bihugu 55 bigize AU buri mwaka, aturutse kuri 0.2% by’umusoro w’ibicuruzwa bitumizwa hagati y’igihugu kiri muri AU n’ikiri hanze yayo.

Muri Kamena 2015 nibwo Inteko Rusange ya AU yemeje umwanzuro ku gutera inkunga ibikorwa byayo, muri Nzeri 2015 akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, gasaba Perezida wa Komisiyo ya AU kwemeza Dr Kaberuka nk’intumwa yihariye y’Ikigega cy’amahoro.

Dr Kaberuka ni n’umwe mu nzobere zagize uruhare mu kugaragaza amavugurura akenewe muri AU, ubu ari gushyirwa mu bikorwa.

Kugeza uyu munsi AU imaze gukora amavugurura arimo ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika rimaze kwemezwa n’ibihugu bigera kuri 49, isoko rusange ry’ubwikorezi bw’indege n’andi mavugurura.

Kugeza ubu ibihugu bigera kuri 14 nibyo byatangiye gukusanya umusoro wa 0.2% ujya mu gutera inkunga ibikorwa bya AU, mu gihe ibindi bihugu 23 hari intambwe bimaze gutera iganisha ku gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro.

Perezida Kagame uyoboye AU muri uyu mwaka, ubwo yari ayoboye inama y’abakuru b’ibihugu i Nouakchott, yavuze ko amavugurura yari agamije gutegura Afurika ku ngorane ishobora kunyuramo mu bihe biri imbere, ku buryo kuba bimwe byaramaze gushyirwa mu bikorwa, umugabane uhagaze neza kurushaho.

Dr Donald Kaberuka ategerejwe mu biganiro na Amerika
Komiseri wa AU Ushinzwe amahoro n’umutekano, Amb. Smail Chergui, nawe azajya mu biganiro na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza