Dr Bizimana yasabye ikoranabuhanga mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside aho gukomeza kwinginga ‘abicanyi’

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Kamena 2018 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko leta ikwiye gutangira kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenya ahaba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itarabashije gushyingurwa mu cyubahiro.

Yabivuze Kuri iki Cyumweru mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 359 y’abazize Jenoside yakuwe mu byobo bine mu Murenge wa Ndera birimo icyari mu kigo cya CARAES, icyari ahitwa mu Bwiza, icyo mu Byapa n;icyasanzwe mu rugo rw’umuturage

Uhagarariye abafite ababo bashyinguwe kuri iki Cyumweru, Antoine Ruvebana, yavuze ko byabaruhije kumenya aho iyo mibiri yose yajugunywe ndetse ngo hari nubwo bayobywaga n’abari bafite amakuru yuzuye y’aho ababo bari.

Yagize ati “Iki gikorwa cyatwibukije ko mu bishe Abatutsi mu 1994 bakabifungirwa, bakerekana ko bihannye bagasaba imbabazi, bagafungurwa, bamwe muri bo uko gusaba imbabazi ntabwo byabavuye ku mutima. Iyo biba byaravuye ku mutima, bari kuba baratweretse abantu aho babashyize ariko ntabwo bigeze badufasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko bidakwiriye ko abacitse ku icumu bahora binginga ababiciye kubaha amakuru y’aho bajugunye ababo nyuma y’imyaka 24 Jenoside ibaye, asaba ko hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu gushakisha iyi mibiri nk’uko no mu Bayahudi bikoreshwa.

Yagize ati “Buriya gukomeza gusaba ngo abicanyi nibatubabarire batubwire aho bataye imibiri, nta kintu kinini bitanga ahubwo bibaha imbaraga zo gukomeza gushinyagurira abacitse ku icumu kubera ko bumva ko bingingwa […] Inzego zizakomeza kubiganiraho hashakwe uburyo bwakoreshwa ariko muri ubwo buryo kimwe kinashoboka ni ugushaka uburyo bw’ikoranabuhanga, imashini zishobora kugaragaza aho imibiri yose iherereye.”

Yakomeje agira ati “Ibyo byakunda kuko Abayahudi babikoresha natwe nkeka ko bitatunanira. Niba badashaka gutanga amakuru ku neza, hazifashishwa uburyo bw’ubuhanga n’ubushobozi bwa tekiniki igihugu cyacu gifite gishobora no kubona.”

Ubu buryo bw’ikoranabuhangwa buzwi nka ERT, Electrical Resistivity Tomography, bwifashisha ikoranabuhanga rya radari bugafotora mu nda y’Isi ahakekwa kuba harajugunywe imibiri. Imirasiye y’iyo radari iyo hari ikiyitangiriye, ubushakashatsi buratangira bakareba ikiri kuyitangira kuko akenshi ahantu nk’aho haba hashyinguye abantu benshi.

Nibwo buryo bwagiye bwifashishwa mu kumenya ahajugunywe imibiri y’Abayahudi bishwe mu ntambara ya Kabiri y’Isi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko kuba hari abanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside, ari ikimenyetso ko hakiri inzira ndende mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.

Yagize ati “Umwanya nk’uyu udufasha kongera gutekereza no gufata ingamba nshya zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ndetse n’ipfobya ryayo mu buryo bwose [..] Kuba hari amakuru yo kwerekana ahakiri imibiri y’abazize Jenoside agihishirwa akaba ataratahurwa kugeza ubu, ni ikimenyetso ntasubirwaho ko hakiri inzira ndende n’akazi katoroshye mu guhangana n’ipfobya.”

Ruvenaba we yavuze ko nubwo byabagoye kubona imibiri y’ababo, nibura baruhutse nyuma yo kubashyingura mu cyubahiro ku buryo icyo gikorwa “gisize imitima ya benshi iruhutse kubera ko bashoboye kubona imibiri y’ababo.”

Imibiri yashyinguwe imwe ifite ibimenyetso by’uko yashinyaguriwe mbere yo kwicwa nk’iyarashwe amasasu, iyatemwe, iyabanje kwambikwa ubusa n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko bidakwiye ko abacitse ku icumu bahora binginga ababiciye kubaha amakuru y’aho bajugunye ababo nyuma y’imyaka 24
Uyu muhango witabiriye n'abantu baturutse mu nzego zitandukanye
Abaturage basabwe kudaceceka igihe hari amakuru bafite ku bantu baba barajugunywe, batarashyingurwa mu cyubahiro
Inshuti n'imiryango baherekeje abashyinguwe mu cyubahiro
Padiri Ntagungira Jean Bosco uyobora Seminari Nto ya Ndera, mu muhango wo guherekeza abashyinguwe mu cyubahiro
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, nyuma yo gusura ahashyinguwe inzirakarengane za Jenoside
Imibiri isaga 300 yavanywe mu byobo bitandukanye yashyinguwe mu cyubahiro
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko kuba hari abanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside, ari ikimenyetso ko hakiri inzira ndende mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside
Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu
Ruvenaba we yavuze ko nubwo byabagoye kubona imibiri y’ababo, nibura baruhutse nyuma yo kubashyingura mu cyubahiro
Abari barajugunywe mu byobo noneho bashyinguwe mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza