00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Biruta yakiriye kopi z’impapuro zihesha Jamal Al-Madani guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Kamena 2021 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yakiriye kopi z’impapuro za Ambasaderi w’Ubwami bwa Arabia Saoudite, Jamal Al-Madani, zimusabira uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ku wa 15 Ukuboza 2020, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Jamal M.H Al Madani nka Ambasaderi w’Ubwami bwa Arabia Saoudite mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahaga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena 2021, ari bwo Amb. Jamal Al-Madani yamushyikirije kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ubu butumwa buvuga ko “Baganiriye ku buryo bwo kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

U Rwanda na Arabia Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta(Iburyo) na Amb. Jamal Al-Madani(ibumoso) uherutse koherezwa guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .