00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Biruta yakiriye kopi z’impapuro zemerera Katarina Leligdonova guhagararira Slovaquie mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Katarina Leligdonova guhagararira Slovaquie mu Rwanda nka Ambasaderi.

Ambasaderi wa Slovaquie mu Rwanda ari mu bemejwe guhagararira ibihugu bitandukanye mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021. Azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ubutumwa bwanyijijwe kuri Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda bugaragaza ko uyu mudipolomate yatanze kopi ze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda hateraniye inama ihuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’abo mu Muryango w’Ubumwe bw’U Burayi (EU).

Slovaquie iri mu bihugu biherutse gutera inkunga u Rwanda birugenera inkingo za Covid-19 aho ku wa 8 Ukwakira 2021 u Rwanda rwakiriye izigera ku bihumbi 280 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zivuye muri iki gihugu.

Icyo gihe Ambasaderi wa Slovaquie muri Kenya, Katarína Žuffa, yatangaje ko uburyo bwonyine bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ari inkingo kandi kugira ngo bishoboke ari uko habaho ubufatanye.

Ati “ Ni yo mpamvu Slovaquie yiyunze ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Kigali igatanga inkingo 280.000 za AstraZeneca mu gufasha Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda kurwanya iki cyorezo.”

Katarina Leligdonova (ibumoso) wemejwe guhagararira Slovaquie mu Rwanda ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Katarina Leligdonova na Dr Vincent Biruta bagiranye ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .