00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Alfred Mutua wiyamamariza kuyobora Kenya yacyeje ibyiza yabonye i Kigali, ashimira Perezida Kagame

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara ya Machakos muri Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua, kuri ubu urimo kwiyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu, aherutse gusura u Rwanda anyurwa n’ibyiza bidasanzwe ndetse n’isuku yasanze mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo uri mu banyepolitiki bakomeye yigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya ndetse kuri ubu akaba yaratangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2022.

Dr Mutua unayobora Ishyaka MCCP [Maendeleo Chap Chap Party] wavuze ko aherutse i Kigali mu byumweru bishize, gusa ntabwo yatangaje itariki n’ibyamugenzaga mu Rwanda.

Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yasuye birimo muri Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown no muri Car Free Zone, agace karimbishijwe kitwa ‘Imbuga City Walk’.

Muri aya mashusho, Dr Mutua, agenda agaragaza aho ageze nk’aho muri gare avuga ko yatunguwe no gusanga abantu bose baba bambaye udupfukamunwa, uburyo ari ahantu hari isuku n’ibindi.

Ubwo yageraga muri Car Free Zone yagize ati “Ndi i Kigali, ni umujyi usukuye, urebye hariya hasi [agenda aherekana mu mashusho] urabona ko nta n’igipapuro wahabona, harasukuye. Ibi ntabwo ari mu mujyi gusa ahubwo ugiye n’ahandi ubona ko hasukuye.”

Dr Mutua yashimye isuku idasanzwe yahasanze ayigereranya n’iyo mu mijyi ikomeye y’i Burayi na za Dubai, avuga ko ari ibyo kwishimira.

Ati “Ni ibintu byo gushimirwa kandi natwe twakabaye tubikora. Iyo uri mu muhanda hano ugira ngo uri i Burayi cyangwa Dubai, ndagushimiye Kagame!”

“Ni byiza cyane, uku ni ko ngomba gukora ibishoboka byose ngo Intara ya Machakos ihinduke, kuko iki ni igihugu cya Afurika; nshobora guhindura Machakos na Kenya ikamera gutya.”

Dr Alfred Nganga Mutua ni umwe mu barambye muri politiki ya Kenya, akaba yaranabaye umunyamakuru mu binyamakuru birimo Nation Media Group na za televiziyo zitandukanye.

Mu 2016, ni bwo yatangije Ishyaka riharanira iterambere ndetse mu 2020 ahita atangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2022.

Imbuga City Walk, agace kahariwe abantu bagenda n'amaguru, Dr Mutua yakagezemo agaragaza ko agiye gukora akameze nkako iwabo muri Kenya
Dr Mutua ari kwiyamamariza kuyobora Kenya mu matora ateganyijwe mu 2022
Uyu mugabo yavuze ko bishoboka ko Intara ya Machakos ayobora ndetse na Kenya byahinduka nk'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .